Mu byishimo byinshi Meddy na Mimi bahamije ko bakiriye imfura yabo y'umukobwa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy n'umugore we Ngabo Mimi Mehfira bahamije ko bibarutse, banasangiza ababakurikira amafoto n'amashusho agaragaza bimwe mu bihe by'ibyishimo byabanjirije umunsi wo kwakira imfura yabo mu muryango.

Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yasangije abamukurikira kuri instagram ifoto igaragaza Mimi akuriwe, yongeraho ati:'Umubyeyi w'umugisha.'

Byongeye kunyuzwa ku rukuta runyuzwaho amakuru ye y'umwihariko rw'abakunzi kandi b'inkoramutima, bakomoza ku kuba bakiriye umwana w'umukobwa.

Byahise bitangira kuvugwa ko Meddy na Mimi bibarutse kuwa 22 Werurwe 2022 ariko nta gihamya ifatika yari ihari, kugeza ubwo mushiki wa Meddy yagaragazaga ko atewe ishema na musaza we kandi n'umwisengeneza we.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-byishimo-byinshi-meddy-na-mimi-bahamije-ko-bakiriye-umwana-w-imfura-yabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)