Bahawe ingabo nicumu! Ihere ijisho abasore 5... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, kuri Dereva Hotel mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, habereye ijonjora rya mbere ryo gushaka abasore baserukira Uburasirazuba muri Mister Rwanda iri kuba ku nshuro ya mbere.

Abasore 67 nibo biyandikishije mu Burasirazuba, ariko 14 nibo bageze ahabereye ijonjora. Ni mu gihe Akanama Nkemurampaka kemeje ko abasore batanu (5) ari bo bagera mu kindi cyiciro.

Abasore bakomeje ni Rukundo Dismas [Nimero 9], Gatsinzi Didier [Nimero 16], Mutangana Francis [Nimero 11], Mugisha Faustin [Nimero 27] ndetse na Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5].

Abasore babashije guhiga abandi bahawe ingabo n'icumu nk'ikimenyetso cy'uko bahize abandi (Pass).

Ingabo n'icumu ni ibikoresho byahabwaga umusore w'intoranywa wabaga agiye ku rugamba. Imanzi Ltd itegura Mister Rwanda, yavuze ko bahisemo gutanga ingabo n'icumu ku basore bahize abandi, 'nk'ibikoresho by'urugamba rw'iterambere rye nk'umusore ndetse n'iterambere ry'igihugu.'

Uretse guhabwa ingabo n'icumu, aba basore baserutse mu mishanana buri wese abyina, Kinyarwanda mu rwego rwo kugaragaza umuco w'u Rwanda.

Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu rugendo rw'amajonjora kagizwe na Aissa Cyiza, Sunday Justin ndetse na Sebudwege Chear.

Nyuma yo kuva mu Ntara y'Uburasirazuba, iki gikorwa kizakomeza kuri uyu wa 27 Werurwe 2022 mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba, ku wa 29 Werurwe 2022 amajonjora azabera mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, amajonjora azarangirira mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Werurwe 2022.

AMAFOTO Y'ABASORE 5 BATSINDIYE GUSERUKIRA UBURASIRAZUBA MURI MISTER RWANDA 

Rukundo Dismas [Nimero 9] 


Gatsinzi Didier [Nimero 16] 

Mutangana Francis [Nimero 11] 


Mugisha Faustin [Nimero 27] 

Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5] Â 


Abasore 5 batsindiye guserukira Intara y'Iburasirazuba muri Mister Rwanda 2022




Rukundo Dismas [Nimero 9] ari kumwe na Gatsinzi Didier [Nimero 16] 

IHERE IJISHO UKO ABASORE 14 BIYEREKANYE MURI IRI RUSHANWA RYA MISTER RWANDA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115823/bahawe-ingabo-nicumu-ihere-ijisho-abasore-5-baserukiye-uburasirazuba-muri-mister-rwanda-20-115823.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)