Ba Miss bibwe telefoni, imodoka nikamba rya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urebye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, umwanzuro w'Akanama Nkemurampaka wo kwimika uyu mukobwa nyuma yo kunyurwa n'imyitwarire ye, wahawe umugisha n'abatari bacye. Ntabwo ari kenshi bikunze kuba.

Umuhango wo gutora Nyampinga w'u Rwanda, si inkuru y'ijoro rimwe, ahubwo ni iy'ibihe n'ibihe.

Ni inkuru ihoraho kandi, kuko hari ibitamenyekana, ibivugirwa ahiherereye, ibimenyekana n'ibindi. Ufite icyo azi kuri iri rushanwa n'umuturage wibereye i Bweyeye, aba afite uko abona ibintu.

Ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 rishyira kuri iki Cyumweru, mu birori byabereye mu Intare Conference Arena, ryasize ibyishimo bidasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto, biba umuravumba urura ku bakobwa batabashije kuboneka mu 10 ba mbere.

REKA INYARWANDA IGUSUBIZE AHATANGIWE IKAMBA RYA MISS RWANDA


1. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yari yatangaje uwo ashyigikiye

Kimwe n'undi muturage wese, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje uwo yahaga amahirwe, Muheto Nshuti Divine, birahurirana yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Ubutumwa bwa Minisitiri Gatabazi bwasamiwe hejuru n'abakoresha urubuga rwa Twitter, bavuga ko bishobora gutuma abagize Akanama Nkemurampaka babigenderaho mu gufata umwanzuro.

Soma: Minisitiri Gatabazi yari ashyigikiye Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

Abatishimiye amarangamutima ya Minisitiri Gatabazi yabasubije ko nta kibazo bakagombye kuba babibonamo, kuko amatora ya Miss Rwanda atari 'amatora y'inzego z'ibanze'.

Si ubwa mbere Minisitiri Gatabazi agaragaje ibitekerezo bye nk'umuturage usanzwe, akunze kubikora ashima cyangwa anenga ibyo mu mupira w'amaguru.

2. Miss Rwanda 2022 yatangajwe igicuku kiniha

Kimwe mu byo abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko kimaze kuba umuco, ni ukuba Nyampinga mushya w'u Rwanda amenyekana bisabye iminsi ibiri.

Iri rushanwa rikurikirwa n'abantu ingeri zinyuranye nk'imiryango y'abakobwa baba bahatanye, inshuti zabo n'abavandimwe babo, abatabazi babashyigikiye ku bw'ibitekerezo byabo n'ubwiza bwabo, abahawe ibiraka byo kubatora n'abandi.

Turavuga ibiraka, kuko ubwo ibirori byarangiraga hari abafana bahise bishyuza abari babatumye n'ubwo umukobwa wabo yatsinzwe.

Aba bose barara ijoro bategereje kumenya niba umukobwa bashyigikiye yabashije kwitwara neza. Abatabashije kugera ahabereye ibi birori, barara ijoro babikurikiye kuri Televiziyo Rwanda n'izindi mbuga ziba zashyizweho.

Ni mu gihe ababashije kugera aho byabereye, hari abataha mbere y'uko Miss Rwanda amenyekana.

Hari abavuga ko bisaba iminsi ibiri biturutse ku bikorwa birimo nko kuririmba kw'abahanzi, imyiyerekano y'abakobwa, umwanya akanama nkemurampaka gafata n'ibindi bitandukanye.

Si ingingo nshya igarutsweho n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko Miss Rwanda yabaraje ijoro.

Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, Abaturarwanda n'abandi bari biteguye kumenya Nyampinga w'u Rwanda mu birori byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ibi birori byari biteganyijwe gutangira saa moya z'ijoro hashingiwe ku isaha yari yatangajwe n'abategura Miss Rwanda, ariko byatangiye saa mbiri zirengaho iminota micye.

Kuva icyo gihe byaranzwe n'ibikorwa binyuranye, kugeza ubwo Nyampinga w'u Rwanda 2022 ari we Nshuti Divine Muheto amenyekanye saa sita z'ijoro n'iminota 57'. Bivuze ko byafashe iminsi ibiri kugira ngo amenyekane.


3. Telephone za ba Nyampinga batatu b'u Rwanda zibwe

Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga mushya w'u Rwanda akimara gutorwa, yaranzwe n'amarira y'ibyishimo yicaye mu ntebe akikijwe n'ibisonga bye bibiri, ahabwa indabo, ibihembo, yambikwa ikamba na Miss Ingabire Grace yasimbuye n'ibindi.

Uyu mukobwa w'imyaka 19 y'amavuko yafashe amafoto atandukanye ari kumwe n'abo mu muryango we barimo Nyirasenge, abakunzi be n'abandi kugeza kuri ba Nyampinga bamubanjirije barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2022.

Miss Meghan, Elsa na Liliane bari bicaye ahantu hamwe, bafite n'abashinzwe umutekano bitegeye urubyiniro Miss Nshuti Divine Muheto yari ahagazeho.

Ubwo bahamagarwaga gusanganira Miss Muheto babikoze, ariko bagarutse mu byicaro byabo basanga telephone zabo zibwe n'abantu batigeze bamenyekana. Bakoze uko bashoboye barashakisha, ariko ntizabonetse. Miss Elsa na Liliane bibwe telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, naho Meghan yibwa telefoni nto.

4. Bwa mbere mu mateka Miss Rwanda yanabaye Miss Popularity

Si ubwa mbere umukobwa afata ikamba rya Miss Rwanda akarigerekaho irindi. Kuko 2018, Miss Iradukanda Liliane yacyuye irya Miss Rwanda anagerekaho iryo kuberwa n'amafoto [Miss Photogenic].

Ni nako byagenze mu 2020 kuri Miss Naomie Nishimwe. Uyu mwaka ku nshuro ya mbere, uwatwaye ikamba rya Miss Rwanda yanatwaye iry'uwamenyekanye kurusha abandi 'Miss Popularity', yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.


5. Miss Rwanda 2022 ntiyahawe imodoka imbona nkubone

Mu Ugushyingo 2021, nibwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda bafunguye ku mugaragaro irushanwa ryo gushakisha Nyampinga wa 11 w' u Rwanda mu mateka.

Hagaragajwe ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe, n'ibihembo buri umwe yagenewe, n'ibindi bitandukanye.

Nk'ibisanzwe, Nyampinga w'u Rwanda ahabwa imodoka itangwa n'uruganda rwa Hyundai. Iy'uyu mwaka yagaragajwe mu mafoto yo kuri internet, bavuga ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 20 Frw, gusa ntiyigeze igaragazwa imbona nkubone. Byari bisanzwe bizwi ko iyo abakobwa bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda, iyi modoka ihita ishyirwa muri 'Rond-Point' y'Umujyi wa Kigali, ikamurikirwa abanyarwanda n'abandi.

Siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze igaragazwa. Bamwe bari biteze ko ubwo iyi modoka batayibonye muri 'Rond-Point' baza kuyibonera mu Intare Conference Arena, ariko siko byagenze, kuko iyi modoka itigeze yerekanwa ubwo Nshuti Divine Muheto yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2022. Byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n'ibindi.

Abategura Miss Rwanda baherutse kubwira INYARWANDA ko muri uyu mwaka, iyi modoka izerekanwa mu buryo butandukanye n'ubwo abantu bari basanzwe bamenyereye. 

Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Miss Rwanda, Umuyobozi wa Hyundai Rwanda akaba na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier yavuze ko bahaye ikaze Miss Nshuti Divine Muheto mu batunze imodoka za Hyundai, amusaba kujya gufata imodoka ye 'mu gihe kitageze ku minsi irindwi'.


6. Akanama Nkemurampaka kahoraga mu ngendo zo guteranya amanota

Akanama Nkemurampaka kemeje Miss Rwanda 2022 kari kagizwe n'abantu batandatu, bafite ubumenyi butandukanye kuri buri ngingo, byabafashije guteranya amanota bemeza uwegukana iri kamba ry'agaciro kanini ku mukobwa.

Kari kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, Malik Shaffy, James Munyaneza, Irizabimbuto Fidèle, Niwemwiza Anne Marie na Matthew Mensah.

Ni ku nshuro ya kabiri Miss Mutesi Jolly na James Munyaneza bari bagarutse mu itorwa rya Nyampinga w'u Rwanda, kuko bifashishijwe mu majonjora y'ibanze.

Ntibigeze bagaragara mu gihe cyo guhitamo abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

Soma: Ihere ijisho uburanga bwa Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

Malik Shaffy Kizinde wari ukuriye akanama nkemurampaka, yavuze ko mu kwemeza Nyampinga w'u Rwanda 2022 bitaye ku bwiza, ubwenge n'umuco.

Abagize akanama bateranyije amanota inshuro esheshatu! Byasabaga ko bumva ibyo abakobwa babaga babajijwe hanyuma bagasohoka bakajya guteranya amanota. 

Bateranyije amanota mu gihe cyo kwiyerekana kw'abakobwa 19, igihe cyo gutangaza abakobwa 10, igihe cyo gutangaza umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano, mu gushaka abakobwa batanu ba mbere, mu gushaka abakobwa batatu no mu kwemeza Nyampinga w'u Rwanda.

Aka kanama kateranyije amanota mu bitugu hari umuriri w'abafana bavuza vuvuzela, abandi bavuza akaruru buri umwe avuga uwo ashaka ko atambuka, ku buryo hari aho byageraga umuntu ntabashe kumva neza bitewe n'amajwi y'abafana.


7. Nyuma y'imyaka itatu, Umujyi wa Kigali wabuze ikamba rya Miss Rwanda

Imyaka yari ibaye itatu Umujyi wa Kigali wihariye ikamba rya Miss Rwanda, kuko Nimwiza Meghan wo mu 2019, Nishimwe Naomie wo mu 2020 na Ingabire Grace wo mu 2021 bose biyamamaje baserukiye Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa.

Abakobwa batatu bavuyemo Miss Rwanda ni Nshuti Divine Muheto na Keza Maolithia [Yabaye igisonga cya kabiri] bari bahagarariye Intara y'Uburengerazuba, na Kayumba Darina wari uhagarariye Umujyi wa Kigali [Yabaye igisonga cya kabiri].

Soma: Nshuti Divine Muheto yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022

Nshuti Divine Muheto yafashije Intara y'Uburengerazuba kongera gukomera muri Miss Rwanda kuko yegukanye ikamba, akayihesha ishema nyuma y'imyaka itatu.

Uyu mukobwa wa Muheto Francis uyobora Police mu Ntara y'Amajyaruguru, aherutse kubwira INYARWANDA ko yiyamamarije mu Burengerazuba kubera ko ariho umuryango we ubarizwa, kandi akaba ari Intara afiteho amakuru menshi.


8. Ikamba rya Miss Congeniality ntiryatanzwe

Hatanzwe ikamba rya Miss Rwanda 2022, irya Miss Popularity, Miss Heritage, Miss Photogenic…

Kuva mu myaka ishize, aya makamba yatangwaga hatabuzemo iry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality], rihabwa umukobwa wabaniye neza bagenzi be.

Uyu mukobwa atorwa na bagenzi be, aho buri wese yandika agapapuro akavuga uwo abona babanye neza mu gihe bari bamaze mu mwiherero n'ibindi.

Ni ikamba riherekezwa n'ibihembo bitandukanye. Mu 2021, iri kamba ryegukanwe na Gaju Evelyne.

Miss Gaju Evelyn wari ufite iri kamba yageze ahabereye ibi birori yongera kuricyura, kuko hatigeze hatangazwa umukobwa wamusimbuye.

Ubwo Nkusi Lynda wari uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yasezeraga muri Miss Rwanda habura ibyumweru bibiri, ikamba yashoboraga kwegukana ni irya Congeniality igihe bagenzi be bari kuba bemeje ko yababaniye neza. 'Nta rindi yashoboraga kwegukana'.

Soma: Yasubije Uburengerazuba ikuzo: Ibyo wamenya kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSHUTI MUHETO DIVINE AKIMARA GUTORWA

">BRUCE MELODIE YATANZE IBYISHIMO MU BITABIRIYE ITORWA RYA MISS RWANDA
 ">

NEL NGABO YARIRIMBYE NYINSHI MU NDIRIMBO ZE ZIRI KURI ALBUM YE NSHYA

 Â ">

Inkuru yateguwe na Janvier Iyamuremye na Steven Rurangirwa

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel

VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115651/ba-miss-bibwe-telefoni-imodoka-nikamba-rya-miss-congeniality-ntibyatangwa-dusubire-ahatang-115651.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)