APR FC yatsinze bigoranye, cyera kabaye Buges... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe, shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru yakomezaga APR FC ishaka amanota 3 uko yari ibizi ko mucyeba ku gikombe Kiyovu Sports yaraye itsinze.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Uyu munsi hakinwaga imikino 6 nyuma y'aho kuwa Gatandatu hari habaye imikino 2. APR FC yahuraga na Rutsiro FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi angaya ubusa ku busa ndetse ubona ko bari gukinira mu kibuga hagati.

Mu gice cya Kabiri, APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 74 cyatsinzwe na Mungunga Yves, ndetse umukino urangira APR FC ibonye amanota 3 ayemerera kugumya kurushwa na Kiyovu Sports inota rimwe.

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Indi mikino yabaye Bugesera yabonye amanota yayo ya mbere mu mukino yari yakiriyemo Marine FC iyitsinda ibitego 3-1. Kuva imikino ya shampiyona yo kwishyura yatangira nibwo bwa mbere Bugesera FC itsinze Umukino.

Espoir FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0, Gorilla FC itsinda Etincelles FC ibitego 2-1, Gicumbi FC inganya na Police FC igitego 1-1 naho Musanze FC inganya na As Kigali igitego 1-1.

Ubu Kiyovu Sports ni iya mbere n'amanota 50 irusha 2 APR FC. Gicumbi FC nayo yagumye ku mwanya wa 16 n'amanota. Ubu shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda izagaruka tariki 15 Mata 2022.

Rutsiro FC yongeye kunanirwa gutsinda APR FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115654/apr-fc-yatsinze-bigoranye-cyera-kabaye-bugesera-fc-ibona-intsinzi-ya-mbere-115654.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)