Abasenyerwaga n'intambi zo muri Cimerwa bagiye kwimurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'imyaka itatu abaturiye uru ruganda bagaragaza impungenge ku buzima bwabo bitewe n'ibibazo birimo umushyitsi uterwa n'intambi zituritswa bikabasenyera inzu, ivumbi riva mu ruganda, amafi yapfuye kubera amazi bayoboreye mu byuzi byabo, urusaku rw'imashini zishya amabuye n'ibindi.

Mu mpera za Kanama umwaka ushize, ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bwaganiriye n'abarebwa n'iki kibazo abaturage n'ubuyobozi bw'uruganda. Icyo gihe abaturage basabwe kwihangana amezi abiri hagakorwa inyigo ku bibazo bagaraje n'ingaruka zabyo ku buzima bwabo.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hagaragajwe ibyavuye muri iyo nyigo.

Mu kiganiro na IGIHE, Guverineri Habitegeko yavuze ko inyigo yakozwe na Eco Excellence Ltd yagaragaje ko umukungugu n'urusaku rw'imashini zo mu ruganda biri ku gipimo kitagira ingaruka ku baturage ariko ko rugomba gutandukanywa n'abaturage.

Habitegeko akomeza avuga ko imiryango ituye ahaturikirizwa intambi ariyo ifite ikibazo kuko intambi zisenya amazu bityo iyo miryango igiye kwimurwa.

Ati "Icyihutirwa bariya baturage begereye ahaturikirizwa intambi mu byumweru bibiri, akarere karaba katanze ibisabwa hakurikireho kureba ngo ese ari akarere ari cimerwa bafatanya iki kugira ngo batabare bariya baturage?"

Iyi nyigo yamaze kwemezwa na REMA igaragaza ko iri vumbi nta ngaruka ryagira ku baturage, gusa uruganda rwasabwe kureba niba rutashyiraho utuyunguruzo turigabanya. Imisozi iri haruguru y'uruganda niyo ijyamo ivumbi ryinshi, hagiye kurebwa uko haterwa ibiti byo kurifata.

Guverineri Habitegeko ati "Umuti wo gukemura ikibazo ku buryo burambye ni ugutandukanya abaturage n'uruganda; ibi bizaganirwaho mu nama yo ku wa 5 Mata izaba irimo Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire.'

Abaturage ntibanyuzwe

Ibi bibazo abaturage bo mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Shara Umurenge wa Muganza, bagaragaza ko ibi bibazo bitababangamiye ku rugero rumwe. Abegereye uruganda ni bo ingaruka zigeraho cyane.

Kugeza uyu munsi ibibazo bagaragaje bigihari ntibirakemurwa, baracyavuga ko urusaku rw'imashini rubabuza gusinzira ndetse ngo ntibashobora no kwitaba telefone ngo bavugane n'umuntu kubera urwo rusaku.

Nubwo bimeze gutyo ariko bashima uru ruganda ko rubaha akazi, rwabubakiye ivuriro n'amashuri gusa basaba ko bakwimurwa bakajya kure yarwo ku mpamvu z'umutekano w'ubuzima bwabo.

Muri 2020, Minisitiri Mujawamariya Jeanne d'Arc yandikiye uru ruganda avuga ko ibibazo abaturage bamugaragarije mu ibaruwa bamwandikiye bifite ishingiro asaba uruganda gushyiraho gahunda yo kubikemura.

Aba baturage basanga gahunda yo kubakemurira ikibazo iri kugenda gahoro bakavuga bateganya kugeza ibibazo byabo ku zindi nzego.

Inyigo yakozwe na Eco excellence Ltd yagaragaje ko ivumbi n'urusaku biva mu ruganda rwa Cimerwa Plc nta ngaruka byagira ku buzima bw'abaturage
Guverineri Habitegeko avuga ko umuti urambye w'ibibazo byagaragajwe n'abaturiye Cimerwa ari ukubimura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenyerwaga-n-intambi-zo-muri-cimerwa-bagiye-kwimurwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)