Agakiriro ka Gisagara gaherereye mu Murenge wa Save gakoreramo abantu 322 barimo urubyiruko 174 n'abakobwa batewe inda imburagihe hamwe n'abagore ndetse n'abakuze 102.
By'umwihariko abakobwa n'abagore bakoreramo ni 153 mu gihe abagabo n'abahungu ari 169.
Bibumbiye hamwe muri sosiyete zirindwi n'amakampani arindwi aho bakora imyuga irimo ubudozi, kuboha imipira, gusudira, kubaza, gukora amavuta n'amasabune, gutunganya ibikomoka mu mpu, gukora inkweto n'abakora ibijyanye n'amashanyarazi.
Bamwe mu rubyiruko bahakorera imyuga babwiye IGIHE ko babonye urufunguzo rw'ubuzima.
Nyiramahirwe Pauline ati 'Mboha imipira n'ibindi byose bikomoka ku budodo, nabyize amezi atatu. Njyewe nafashijwe ndi imfubyi none ubu maze kwiteza imbere kuko mbasha kwizigamira. Naguze ibibanza bitatu, ngura inka eshatu n'ihene zigera muri enye nziragiza abantu. Maze imyaka irindwi nkora uyu mwuga kandi wambereye urufunguzo rw'ubuzima.'
Kimwe na bagenzi be bavuga ko hari byinshi bagezeho babikesha umwuga bakorera mu Gakiriro.
Muhire Samson ati 'Nkora ibijyanye no kubaza kandi maze kumenya byinshi bizangirira akamaro mu buzima. Nzi kubaza ibitanda n'intebe n'utubati n'inzugi n'ibindi. Uyu mwuga ni mwiza kuko umpa amafaranga menshi yo gukoresha ibindi nkeneye kandi nkizigamira.'
Umuyobozi w'Agakiriro ka Gisagara, Ufiteyezu Innocent, yabwiye IGIHE ko kashyizweho hagamijwe kwita ku rubyiruko n'abanyamwuga kugira ngo babone aho bakorera ibikorwa byabo kinyamwuga.
Ati 'Akenshi wasangaga urubyiruko rwacu rugana muri Huye gushakisha ariko ubu mu gitondo cya kare babyuka baza mu Gakiriro bagakora umwuga wabo ndetse n'abaturage bakaza gukoresha ibikoresho bakeneye.'
Yavuze ko kuri ubu bifuza gushyiramo n'igaraje kugira ngo bajye bakanika ibinyabiziga birimo imodoka, moto n'amagare kuko bafite abanyamwuga bazi kubikora.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi bafite abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubagira inama.
Yavuze ko muri gahunda yo kongera ubumenyi urubyiruko Akarere ka Gisagara kafatanyije n'ibigo by'amashuri byigisha imyuga aho bamaze kwigisha abagera ku 164 kandi bari gushaka ubushobozi bwo kongera ayo mashuri.





