Perezida Kagame arakomeza kuyobora Ibiro bikuru bya NEPAD #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Ibiro bikuru by'Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n'Iterambere, NEPAD, mu gihe cy'umwaka umwe.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama ya 39 y'Abakuru b'Ibihugu byibumbiye muri NEPAD, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 2 Gashyantare 2022.

Muri iyo nama yabaye mu muhezo, abakuru b'ibihugu bemeranyije ko ubuyobozi buriho bwa NEPAD bugumaho bugakora umwaka, burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Iyi nama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye ndetse bahurije ku kuba Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo ifite, abayobozi bayo basabwa kongera ubushake mu gushyiraho ingamba zayifasha kwiteza imbere binyuze mu kwihuza.

Muri Gicurasi 2001 ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washinzwe usimbura Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika. Nyuma y'amezi make muri Nyakanga uwo mwaka, NEPAD na yo yarashinzwe, kuri ubu imaze imyaka 21 ishinzwe.

NEPAD yatangijwe n'abarimo abakuru b'ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Sénégal na Afurika y'Epfo. Nyuma abandi bayobozi bakomeje gutera ikirenge mu cy'abatangije NEPAD biyemeza kuyishyigikira mu cyerekezo cyayo.

Indangagaciro za NEPAD ziri mu murongo w'amavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mu 2018 NEPAD yagizwe Urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora Akanama k'Abakuru b'Ibihugu kiga ku cyerekezo cy'Urwego rw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Izi nshingano Umukuru w'Igihugu yari amazeho imyaka ibiri [2020-2022], yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yari yitabiriye inama isanzwe ya 33 ya AU. Yasimbuye kuri uwo mwanya Perezida Macky Sall wa Sénégal.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Komite Nyobozi y'Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y'urwego rwawo rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Intego za NEPAD ni ugutanga ubufasha n'ubujyanama ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n'indi miryango y'ubukungu yo kuri uyu mugabane ku buryo bizamura ubushobozi bwabyo.

Ubwo bujyanama ahanini buba bujyanye na gahunda zigamije iterambere, bugakorwa hagendewe ku nama zitangwa n'abafatanyabikorwa banyuranye.

Ni umuryango kandi ugira uruhare mu gushakira amikoro ibikorwa bimwe na bimwe bireba Afurika no gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye kugira ngo intego z'uyu mugabane za 2063 zizabe zagezweho muri gahunda yiswe 'Afurika twifuza'.

AUDA-NEPAD yitezweho no kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha ukwihuza kw'ibihugu bya Afurika n'ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

The post Perezida Kagame arakomeza kuyobora Ibiro bikuru bya NEPAD appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/02/04/perezida-kagame-arakomeza-kuyobora-ibiro-bikuru-bya-nepad/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-arakomeza-kuyobora-ibiro-bikuru-bya-nepad

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)