Julien Bmjizzo wakoze indirimbo ya The Ben na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko atunganyije amashusho y'indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4 kuri Youtube.

Mu Ukwakira 2021, nibwo Julien yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo kuzamura izina rye na shene ye ya Youtube.

Yahereye ku ndirimbo yise 'Kamwe' ikoze mu njyana y'amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

Ni indirimbo yihariye impera za 2021 kugeza n'uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye icurangwa, ikomeza kwizihira abanyabirori.

Julien ni Producer w'Umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y'indirimbo, filime n'ibindi bigendanye na cinema.

Indirimbo 'Why' yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

Uyu ni nawe wamuhuje na Alikiba batangira kuganira ku ndirimbo yifuzaga ko bakorana. Julien yabwiye INYARWANDA ko yari yabanje gutekereza gukorana iyi ndirimbo n'umwe mu bahanzi bo muri Wasafi, ariko abona bitatanga umusaruro bitewe n'uko The Ben yari amaze gukorana na Diamond.

Ati "Naravuze nti byaba byiza nkoranye n'umuhanzi wo hanze kandi ufite izina ryihagazeho. Ni uko rero Ali Kiba naje kumugezaho igitekerezo aracyakira."

Julien avuga ko aba asanzwe afite injyana z'indirimbo yacurishije zifite na 'melody'. Rimwe na rimwe ngo umuhanzi ashobora gusanga yanateguriwe amagambo aza kuririmba, we akagenda ashyiramo ijwi rye gusa.

Ati 'Ni muri ubwo buryo rero indirimbo yitwa iyanjye. Ubundi urebye nkora nka Dj Khaled, Dj Snake. Hari aba Dj ubona bakora muri ubu buryo agakorana n'abahanzi ariko bataririmbamo. Nshobora kuvugamo nko mu ntangiriro y'indirimbo cyangwa se nkavugamo ijambo runaka, kugira ngo nsinye ku ndirimbo umuntu uzajya ayumva azajye avuga ati uyu ni Julien.'

'Si njyewe njyenyine waba ubikoze ariko ndacyeka ari njye 'Director' wa mbere waba ubikoze, kuko nabikoze kuri 'Kamwe' bwa mbere."

Julien avuga ko yafashe umwanya uhagije wo kumvisha Alikiba indirimbo afite, hanyuma Alikiba ahitamo indirimbo imwe yemera ko ariyo bazakorana.

Akomeza avuga ko ubu ari kwitegura gutangira gukora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, kandi ko bitazamugora kuko 'maze kugaragaza ko nshoboye ndamutse mpawe umwanya'.

Producer Julien avuga ko umushinga w'iyi ndirimbo ye uzajya hanze mu mpeshyi ya 2022. Ati 'Umushinga w'indirimbo uri gukorwa, nditegura kuyakira nibura muri Gicurasi ikajya hanze mu mpeshyi ya 2022, kuko ndashaka ko izaba indirimbo y'impeshyi."

Julien ni we watunganyije amashusho y'indirimbo 'Only You' ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y'umuziki yise 'BproudMusic' iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n'abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n'abandi.

Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n'umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya 'Computer Science Management and Accouting'. 

Julien yavuze ko yari yabanje gutekereza gukorana indirimbo n'umuhanzi wo muri Wasafi ariko asanga bitatanga umusaruro cyane, ahitamo Alikiba Alikiba yemereye Julien Bmjizzo ko bazakorana indirimbo igomba gusohoka mu mpeshyi ya 2022 

Julien avuga ko gukorera indirimbo The Ben na Diamond byamwongereye ubumenyi no kwizerwa mu kazi ke ka buri munsi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAMWE'

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WHY' YATHE BEN NA DIAMOND

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114164/julien-bmjizzo-wakoze-indirimbo-ya-the-ben-na-diamond-agiye-gukorana-na-alikiba-114164.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)