Yakust: Wari uziko hari igihe ubukonje butuma umuneke uhinduka nk'inyundo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo mu mugi wa Yakustk mu Burusiya, batuye mu mujyi munini ukonja cyane kurusha indi aho ubushyuhe bugabanuka kugeza kuri dogere selisiyusi [Degre Celsius] 70 mu nsi ya zeru kugeza ubwo umuneke ukonja ugahinduka nk'inyundo.

Umuneke urakonja ugahinduka nk'inyundo

Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe, abaturage batuye uyu mujyi bamara amezi menshi badaca iryera urumuri rw'izuba, kandi ibintu byose biba byarakonje bikagera ku rwego rwo kuba urubura.

Icyakoze ikiribwa cy'abaturage bo muri aka gace ni amafi n'ibindi biribwa bikomoka mu nyanja mu rwego rwo kugaruza vitamine D ikomoka ku mirasire y'izuba.

Vuba aha itsinda ry'abashakashatsi muri uyu mujyi riherutse gukora ubushakashatsi butandukanye, harimo nko guhuha urufuro rw'isabune no kurukonjesha, kugeza ishati itose ihinduka igikaritocyo mu gitambaro. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko uramutse ufashe igi ukarishyira mu mu ipanu ugatereka hanze, bitwara amasaha make gusa ngo ribe rimaze kuba urubura.

Inkuru dukesha Khabaar ivuga ko muri ubwo bushakashatsi abashakashatsi bafashe umuneke bawushyira hanze iminota mike gusa uhita uhinduka nk'inyundo ku buryo bashoboraga gufata uwo muneke bakawuhondesha umusumari ukinjira mu giti.

Hamwe n'ibyo byose, ubushakashatsi bw'ibanze kandi butangaje bwari ubwo gukonjesha inyama zitetse. Amafoto n'amashusho byashyizwe hanze, agaragaza ukuntu inyama zatetswe mu mazi yatuye zishyushye zishyirwa ku isahani mu kanya k'iminota mike gusa zigahita zihinduka urubura mbere y'uko ziribwa.

Amafoto yashyizwe hanze y'abaturage batuye uyu mugi mu gihe cy'urujya n'uruza ni amafoto atangaje cyane, baba bagenda babaye umweru kandi ibitsike n'ingohe byabo ari urubura gusa.

Yakustk ni umugi uri mu burasirazuba bwa Siberia, ukaba utuwe n'abaturage 210,642 hagendewe ku ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2002.

Musinga C.

The post Yakust: Wari uziko hari igihe ubukonje butuma umuneke uhinduka nk'inyundo? appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/12/yakust-wari-uziko-hari-igihe-ubukonje-butuma-umuneke-uhinduka-nkinyundo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)