#AFCON2021:Umusifuzi yarangije umukino utarangiye ataha abashinzwe umutekano bamurinze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashinzwe umutekano bihutiye kwinjira mu kibuga kugira ngo barinde umusifuzi nyuma y'amakosa ateye isoni yakoze arangiza umukino utararangira ubwo Mali yatsindaga Tuniziya igitego 1-0 mu mikino wo mu itsinda F ry'igikombe cy'Afurika kiri kubera muri Cameroon.

Umusifuzi w'umukino Janny Sikazwe wo muri Zambia yakoze amakosa akabije ubwo yatangaga penaliti 2 zitavugwaho rumwe, ikarita itukura ikemangwa hanyuma arangiza umukino inshuro 2 utararangira.

Ibrahima Kone yatsinze igitego kimwe cyabotse muri uyu mukino cyabonetse kuri penaliti ku munota wa 46 nyuma y'aho myugariro wa Tunisia,Ellyes Skhiri yagaruje umupira wari utewe na Boubakar Kouyate n'ukuboko.

Imisifurire iteye isoni ya Bwana Sikazwe yatangiye gutera induru ubwo Mali yabonaga penaliti ku mukinnyi wategewe mu rubuga rw'amahina ntiyayitanga.

Sikazwe yatanze indi penaliti hasigaye iminota 15 y'umukino nyuma yuko ishoti rya Wahbi Khazri rigaruwe n'ukuboko kwa Moussa Djenepo.Icyakora umusifuzi ntiyari yabibonye kugeza ubwo VAR imufashije.Khaziri yateye nabi iyi penaliti umunyezamu ayikuramo.

Amahano ya Sikazwe yatumye benshi bacika ururondogoro n'ukurangiza umupira ku munota wa 85 w'umukino,icyakora bagenzi be baje kumubwira asa n'ubeshya ko umupira nta mwuka urimo ahereza Mali umupira nubwo atariyo yari iwufite urakomeza.

Sikazwe yahise akora andi mahano aha ikarita itukuraumukinnyi wa Mali winjiye asimbuye witwa El Bilal Toure nyuma y'iminota ibiri gusa.Benshi bemeza ko iyo anakabya yari guha ikarita y'umuhondo uwo mukinnyi cyane ko yari akandagiye byoroheje umukinnyi wa Tunisia.

Amakuru avuga ko VAR yamuhamagaye imusaba kwisubiraho kuri iyo karita yanga kuyumva.

Ibintu byazambye kurushaho ubwo yongeraga gusifura ko umukino urangiye ku munota wa 89 n'amasegonda 40 nyamara uyu mukino wabayemo ibintu byinshi birimo ikarita itukura yatumye habamo gutinda, penaliti 2 zatumye umukino uhagarara, kugenzura VAR inshuro nyinshi hamwe no gusimbuza inshuro zirindwi.Ibi byagombaga gutuma hongerwaho iminota nibura guhera kuri 5 kuzamura.

Abatoza ba Tunisia barakaye cyane basatira uyu musifuzi ariko abashinzwe umutekano baramukikiza ajya mu rwambariro yemye.

Mu gihe ibiganiro N'abanyamakuru nyuma y'umukino byari birimbanyije, abayobozi ba CAF bihutiye gutangaza ko umukino wongera gutangira kugira ngo harangizwe iminota yaburaga.

Mali yashakaga gukina umukino ukarangira cyane ko yagarutse mu kibuga, ariko Tuniziya yari yarakaye cyane ntiyigeze igaruka, umukino urangira ari 1-0.

Amakuru avuga ko ikipe ya Tuniziya yari yamaze kurira bisi yabo iva kuri stade.

Mbere y'uyu mukino, Mali yahagaritse imyitozo yabo ya nyuma nyuma y'amasasu yavugiye hafi y'aho barimo kuyikorera cyabo,mu bilometero 13 uvuye kuri Sitade Limbe aho umukino wabereye.

Kubera aka kavuyo kose,byatumye umukino wagombaga gukurikiraho wa Mauritania na Gambia ukererwaho iminota 45 yose.




Sikazwe yakoze amahano birakaza abanya Tuniziya



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-umusifuzi-yarangije-umukino-utarangiye-ataha-abashinzwe-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)