Ni irushanwa ryatangiye mu Ugushyingo 2021, rigamije kuzirikana abakiliya banywera lisansi na mazutu kuri sitasiyo za Engen (Vivo Energy) zitandukanye no kubashimira ku ruhare rwabo mu iterambere ryayo.
Muri iri rushanwa abahize abandi mu kunywa lisansi bahawe ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by'ishuri, telefoni, lisansi, televiziyo nini, moto ndetse n'igihembo nyamukuru cy'imodoka.
Ubwo hasozwaga iyi tombola ku mugaragaro, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, nibwo byatangajwe ko Habineza Patrick ari we wegukanye iyi modoka.
Mu byishimo byinshi yagararagaje ko atatekerezaga kubona iyo modoka cyane ko mu kwinjira muri tombola yabikoze asa n'uwikinira.
Ati 'Mu by'ukuri numvaga ari ibintu bidashoboka, ariko bitewe n'akazi nkora gatuma nywa lisanse buri munsi, ninjiye muri tombola ari umwana w'umukobwa ubinshishikarije nanjye ubwo mba ninjiyemo ntyo. Icyo nabwira abantu ni uko ibi bintu atari ukubeshya nubwo kugeza ubu nkiri kumva meze nk'uri mu nzozi.'
Uretse uwahawe igihembo nyamukuru cya Tombola na Nduwayezu Emmanuel usanzwe atwara moto itari ye, yahawe moto, yemeza ko igiye gutuma ubuzima bwe buhinduka.
Ati 'Ndaryohewe cyane, naje kunywa lisansi nk'abandi bose kandi si uko nakoreshaga menshi. Ntacyo mbona narushije abandi cyangwa se nakoze ahubwo navuga ko Imana ari yo ibikoze kuko nabikoze ibyumweru bibiri. Ndizera ko kuba mbonye moto yanjye nakoreraga abandi rero bigiye kumfasha kwiteza imbere binyuze muri iyi moto.'
Kuri uyu munsi kandi hatanzwe na Televiziyo nini za pouce 43, zahawe Ishimwe Noel na Mulindabigwi Yvette.
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda, Saibou Coulibaly, yavuze ko ibyari byitezwe hashyirwaho gahunda ya tombola byagezweho kandi ko isize bamenye aho bahagaze ku isoko ry'u Rwanda.
Ati 'Twabiteguye tugamije kuzirikana abakiliya bacu b'imena kandi twishimiye umusaruro wavuyemo nyuma y'ibyumweru icyenda tumaze, dushimira abarimo Habineza Patrick wahawe igihembo gikuru n'abandi bagiye batsindira ibihembo binyuranye.'
Yakomeje agira ati 'Icy'ingezi kwari ugushimira abakiliya kandi twishimiye ibyavuye mu bakiliya kuri serivisi tubaha kubera ko bwari ubwa mbere nyuma y'imyaka ibiri tumaze mu Rwanda, kandi tunejejwe n'ibitekerezo abakiliya bacu batugejejeho.'
Yagaragaje ko nyuma yo kubona ko iyi tombola yatanze umusaruro, hashobora gutekerezwa ubundi buryo bwo kongera gufata abakiliya neza no kubiyegereza binyuze muri gahunda nk'izi z'amarushanwa anyuranye.














Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-group-yahaye-umukiliya-wayo-imodoka