VIDEO: Udushya twabereye mu bukwe bwa Bijoux wo muri Bamenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX

Mu birori binogeye ijisho, Mu rusengero rwa Anglican Paruwasi ya Remera, nibwo uwari umusore Lionel Sentore yasezeranye na Munezero Aline kubana akaramata nk'umugabo n'umugore.

Mu minsi yashize aba bombi bagiye bavugwa mu bihe bitandukanye nk'aho Bijoux yari yarambitswe impeta ariko uwayimwambitse bakaza gutandukana bitamaze kabiri, ku rundi ruhande na Lionel Sentore nawe yari yarambitse impeta Umukobwa nawe asubizwa iyo mpeta hadaciye iminsi.

Uyu muhango witabiriwe n'Ibyamamare bizwi nka Bamenya ari nawe Film Bamenya yitiriwe, hari hari kandi Jules Sentore, Ruti Joel n'abandi.

Uyu muhango kandi wayobowe ndetse Usabirwa Umugisha n'Umukozi w'Imana usanzwe umenyerewe cyane mu Rwanda ariwe Antoine Rutayisire ari nawe muyobozi wa Anglican.

VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-udushya-twabereye-mu-bukwe-bwa-bijoux-wo-muri-bamenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)