Impuguke zasobanuye iby'inzoga imaze iminsi bivugwa ko yica abantu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Impuguke zasobanuye iby
Impuguke zasobanuye iby'inzoga imaze iminsi bivugwa ko yica abantu

Iryo tangazo kandi ryashimangiwe na raporo y'isuzuma ryakozwe ku mirambo (autopsy cyangwa postmortem report) yakozwe na Lobatwari y'u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory), yagaragazaga ko mu mpagararizi (sample) yafashwe mu gifu cy'imirambo, yerekanaga ko harimo Methanol nyinshi.

Laboratwari y'u Rwanda yavuze ko yanapimye amacupa yuzuye iyo nzoga (Umuneza yakuwe ku isoko), yose agaragaza ko harimo ikinyabutabire Methanol kiri ku rugero rurenze 10%.

Abahanga mu by'ubutabire baganiriye na Kigali Today bavuga ko Methanol ikoreshwa mu kwica mikorobe, ikaba atari iyo gushyira mu nda, ahubwo ko inzoga abantu bashyira mu nda ubusanzwe ngo iba igizwe na Ethanol (cyangwa Alcol) ariko na yo itarenze urugero rwa 45%.

Ethanol ni iki, iva he, ikora iki mu mubiri?

Umwarimu wigisha ibijyanye n'ubutabire muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof Egide Kayitare, avuga ko Ethanol abantu bakurikira mu nzoga iba isanzwe iboneka no mu biribwa cyangwa mu binyobwa bikomoka ku bimera nk'ibitoki, imyumbati, ibirayi n'ibindi, kandi ikaba ihagije ku buryo umuntu atakenera kurenzaho inzoga.

Yakomeje agira ati 'Ibyo turya byose birimo amasukari (ethanol), umubiri urabijyanya ukabihinduramo ingufu zituma duhora dushyushye (degré Celcius 36 ku muntu muzima), ubwo rero Ethanol ni ako kamaro kayo, kandi n'ubwo utayinywa umubiri uyikura muri bya bijumba, imyumbati n'ibindi, ariko Methanol yo ihita itera amaso guhuma ndetse iyo igeze mu turemangingo tw'ubwonko havamo n'urupfu nk'uko twabyumvise'.

Ikinyabutabire Methanol ni iki, kiboneka gite?

Impuguke mu bijyanye n'imitunganyirize y'ibiribwa, Prof Athanase Kimonyo, avuga ko methanol ari uburozi, ikaba ikomoka ku bintu bivamo Ethanol biba byataranywe n'ibindi bintu bitaribwa.

Prof Kimonyo avuga ko ibintu bisanzwe bimenyerewe ko bivamo inzoga nk'amasaka, ibitoki, inanasi, n'ibindi nta Methanol ibamo, ariko ko iyo umutobe wabyo wavanzwe n'utubuto tw'imbere tuba mu kiribwa runaka nk'utwa marakuja, utw'ipapayi n'ibindi, iyo byatazwe bibyara ikinyobwa kirimo methanol.

Yagize ati 'Imbuto zifite utubuto mo imbere nka turiya tuntu tw'amasaro tumeze nk'utubuye, ugomba kuzitondera mu kuzikoramo inzoga, cyane cyane mu kuzitegura wirinda kuzikomeretsa (izo mbuto zibamo imbere). Kenshi na kenshi abazitunganya hari utwuma bakoresha tubanza gukuramo ayo masaro kugira ngo bitandukane n'ikiribwa kivamo inzoga, akenshi ni hariya bituruka'.

Prof Kimonyo avuga ko hari n'abafata umutobe bifuza kuvanamo inzoga bakabanza kuvanga n'igitaka cyo ku mugina cyangwa amatafari mbere yo kubitara, ibyo na byo bivamo inzoga y'uburozi ishobora guteza umuntu ubuhumyi n'ubundi bumuga, kanseri y'umwijima ndetse n'urupfu.

Prof Kimonyo avuga ko agikorera Urwego rutsura ubuziranenge hari aho yigeze kubona abantu banyoye inzoga barasinda bikomeye, ariko iyo nzoga ayipimyemo alukoro cyangwa Ethanol asanga nta na gake karimo, yanzura ko ari methanol yabasindishije.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impuguke-zasobanuye-iby-inzoga-imaze-iminsi-bivugwa-ko-yica-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)