Umukecuru n'umusaza bakoze isabukuru y'imyaka 81 bamaze babana[Inkuru yabo iratangaje] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Ron n'umugore we Joyce Bond bafite agahigo ko kuba abashakanye bamaranye igihe kinini kurusha abandi mu Bwongereza,baciye ibintu hose nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 81 bamaze babanye ku ya 4 Mutarama.

Aba bashakanye ubwo Ron yari afite imyaka 21 mu gihe Joyce yari afite imyaka 19.Icyakora nubwo bizihije isabukuru y'imyaka 81 babana,abapasiteri babo bari bababuriye ko "batazarambana".

Ron na Joyce Bond, bafite imyaka 102 na 100, bavuze ko "gutanga no guhabwa" ariryo ibanga ryatumye gushyingiranwa kwabo kuramba.

Bombi babonye aba Minisitiri b'intebe 15 batandukanye bayoboye Ubwongereza kuva bashyingiranwa muri 1941 nyuma yo gukundana ku munsi wa mbere bahuye.

Ron na Joyce,bakomoka i Milton Keynes muri Bucks, begukanye igihembo cy'abashakanye barambanye cyane kurusha abandi mu Bwongereza nyuma yo kwizihiza isabukuru yabo ku ya 4 Mutarama.

Aba bashakanye, mbere batekereje ko aribo bafite agahigo ariko kari gafitwe n'uwitwa Ron na Beryl Golightly bakomoka i Yorkshire,bari bamaze imyaka 80 bashakanye kugeza ubwo Ron apfa afite imyaka 101 mu Kuboza.

Joyce wahoze ari umukozi wa Woolworths, yagize ati: "Ntabwo twigeze dutekereza ko tuzagera ku myaka 81 tubana, tuzi ko turi abanyamahirwe kuba twageze kuri iyi ntego itangaje.

"Numva ari byiza! Nta muyobozi uri hagati yacu, twembi turatanga tukanakira."

Aba bashakanye,bafite abuzukuruza.Bashyingiraniwe ku biro bishinzwe iyandikisha rya Newport Pagnell igihe Ron yari afite imyaka 21 na Joyce afite imyaka 19.

Babajijwe niba urukundo rwabo rwaratangiye bakibona, Ron na Joyce bombi bahise basubiza ngo'yego' nta gushidikanya.

Abashakanye bizihirije isabukuru yabo mu Mudugudu wa Shenley Wood Retirement Village muri Milton Keynes, aho bafite inyubako.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-n-umusaza-bakoze-isabukuru-y-imyaka-81-bamaze-babana-inkuru-yabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)