Gikongoro : Umupadiri yasezeye kuko Musenyeri yamutereranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu wari Umupadiri muri Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze Gatulika ya Gikongoro, yanditse ibaruwa ndende asezera ku Busaseridoti gusa ngo ntabwo abikoze kuko yanze uyu muhamagaro.

Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by'uburwayi bw'umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.

Yagize ati 'Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by'uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza'.

Uyu mupadiri akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi.

Uyu mupadiri Emmanuel Ingabire avuga ko yasanze kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n'uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n'uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.

Padiri Emmanuel Ingabire yari amaze amezi atanu ahawe isakaramentu ry'ubupadiri kuko yabuhawe umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama 2021.

Musenyeri Célestin Hakizimana, yatangaje ko amakuru y'isezera ry'uyu mupadiri yayabonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y'umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Gikongoro-Umupadiri-yasezeye-kuko-Musenyeri-yamutereranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)