Ubwo najye ndi umwanda- Umuhungu wa Lt.Col Anatole yashenguwe na Sadate wise Se 'déchet nucléaire' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda umunani barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside n'Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha bakaba baherutse koherezwa muri Niger ariko bakaba baragarutsweho cyane mu minsi yashize ubwo Leta y'iki Gihugu boherejwemo yabanzaga gufata umwanzuro wo kubirukana.

Mu bagarutse kuri aba Banyarwanda, harimo Munyakazi Sadate wihanukiriye akabita ko ari umwanda kirimbuzi kandi akaba atumva ukuntu Igihugu nka Niger cyabakira kandi ngo badakwiye ubuturo bwo ku Isi.

Muri aba Banyarwanda umunani barimo Lt Col Anatole Nsengiyumva wahoze ari Umuyobozi w'Ingabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, wakatiwe imyaka 15.

Umuhungu we witwa Uwimana Albert yavuze ko ubwo yasomaga Tweet ya Sadate atahise ayitindaho kuko yari mu zindi gahunda ariko ko aho agereye mu rugo ari bwo yaje kuyasesengura.

Ati 'Niba umuntu adakwiye ubuturo bwo ku Isi, ubwo akwiriye gupfa, ikindi niba ari dechet nucleaire, ubundi dechet nucleaire ni uburozi bwica, ubwo rero niba ari uburozi bwica, akwiriye gupfa kugira ngo atazaroga abandi. Njye mbishyira mu mwanya wo kuvuga ngo ndi umwana w'uwo muntu, noneho ngatekereza buriya nanjye ndi umwanda kuko navutse ku mwanda.'

Uwimana avuga ko anifuza ko umubyeyi we yaza gutura mu Rwanda 'kuko burya kuba hafi y'umubyeyi nta muntu bidashimisha.' Ariko ko yahise yibaza niba yarabonye amagambo yanditswe na Sadate yatinyuka kuba akije mu Rwanda.

Avuga ko Leta y'u Rwanda yashyize imbere ubumwe n'ubwiyunge bubanisha abishe abantu muri Jenoside n'abo bahemukiye. Ati 'Niba yarabimukoreye buriya yaza mu Rwanda agatuma baturana kuko numvaga ko afite n'imitungo i Kigali, ushobora kugira gutya ugasanga inzu yabagamo yegeranye no kwa Sadate. Ese yaza akajya muri ya nzu agaturana na Sadate amubona ko ari umwanda.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ubwo-najye-ndi-umwanda-Umuhungu-wa-Lt-Col-Anatole-yashenguwe-na-Sadate-wise-Se-dechet-nucleaire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)