Imikino y'umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Mutarama 2022 mu gihugu cya Cameroon ahakoimeje kubera imikino y'igikombe cya Afurika cya 2021 hasozwaga imikino y'umunsi wa mbere mu matsinda yose uko ari 6 agize CAN 2021 iri kuba ku ncuro ya 33.

Mu mikino yaraye ikinwe yo mu itsinda rya E ndetse na F ari naryo rya nyuma, hakinwe imikino itatu habonekamo ibitego bitatu.

Mu mukino wo mu itsinda E, ikipe ya Equatorial Guinea yatsinzwe na Ivory Coast igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Alain Max Gradel ku munota wa gatandatu w'umukino, naho mu itsinda E Mauritania yatsinzwe na Gambia igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ablie Jallow ubwo hari ku munota wa 10 gusa.

Mu wundi mukino ari nawo wabereyemo ibidasanzwe, ni uwo Mali yatsinzemo ikipe ya Tunisia igitego kimwe ku busa, ni igitego cyabonetse ku munota wa 48 cyatsinzwe na Ibrahima Kone, nyuma Tunisia yaje kubona penaliti irayihusha yari itewe na Wahbi Khazri ubwo hari ku munota wa 77.

Icyabaye muri uyu mukino kidasanzwe, ni uko umusifuzi wari uyoboye uyu mukino umunya Zambia Janny Sikazwe yawurangije ubwo hari ku munota wa 86 habura iminota ine ngo urangire nkuko iminota y'umukino iba ari 90 iteganyijwe.

Nyuma yo kubona ko yibeshye, yongeye guhamagara amakipe ngo agaruke akine iminota 4 yari isigaye aiko nabwo aza kuwurangiza habura amasengo 15 ngo iminota 90 irangire, ibi abakurikiranye umukino ndetse n'umupira w'amaguru muri rusange bakaba bagaragajeko uyu musifuzi atari tayali kuri uyu mukino.

Nyuma yo gusoza habura amasegonga make ngo umukino usozwe amakipe yasubiye mu rwambariro nyuma basabwa kugaruka ngo bakine ayo masegonda ndetse n'iminota y'inyongera ariko birangira ikipe ya Tunisia yo birangira yanze kugaruka mu kibuga, umukino usubikirwa aho ngaho.

Ibi byabaye kuri Janny Sikazwe, siwe wenyine bibayeho mu mateka y'umupira w'amaguru kuko ubwo hari mu mukino wa shampiyona ya Esipanye ikipe ya Sevilla yakinaga na Granada nabwo umusifuzi wari uyoboye uyu mukino yaribeshye nawe awusoza habura umunota umwe ngo urangire.

Uko imikino y'umunsi wa kabiri mu matsinda iri bukinwe:
18h00: Cameroon vs Ethiopie
21h00: Cape Verde vs Burkina Faso

The post Imikino y'umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/imikino-yumunsi-wa-mbere-mu-gikombe-cya-afurika-yasojwe-mali-itsinze-tunisie-mu-mukino-umusifuzi-yasoje-habura-iminota-4-ngo-urangire/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-yumunsi-wa-mbere-mu-gikombe-cya-afurika-yasojwe-mali-itsinze-tunisie-mu-mukino-umusifuzi-yasoje-habura-iminota-4-ngo-urangire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)