Senateri Kalimba yasezeweho bwa nyuma hagarukwa ku butwari bwamuranze (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalimba watabarutse tariki 2 Mutarama, azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

Umuhango wo kumuherekeza wabereye iwe mu rugo ruherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu gihe Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Vincent Pallotti ya Gikondo.

Mu buhamya bwatanze ubwo inshuti n'imiryango ndetse n'abayobozi mu nzego z'igihugu basezeraga kuri nyakwigendera, hagarutswe ku buzima bwamuranze kuva akiri muto.

Umugore we, Kantore Eugenie yavuze ku mu myaka 27 bari bamaze bashakanye, yamubereye intwari ndetse uretse kuba yarakoze imirimo inyuranye bitamubuzaga kubana n'umuryango we.

Ati 'Yari umuntu ukunda kugira amagambo make akihanganira ibibazo byose ahuye na byo kandi akanyubaha nanjye nkamwubaha nk'umugore n'umugabo.'

Kantore yagarutse ku kuba yari umuntu ukunda gusenga, kwakirana urugwiro abamugana bose.

Ati 'Urugo rwacu rwaragendwaga, nta muntu yakumiraga ari umuto ari umukuru.'

Umuhungu we yagize ati 'Umubyeyi wanjye yakundaga abantu, yagiraga urukundo ari na byo byatumye duhurira hano tungana gutya.'

Yakomeje agira ati 'Icyo navuga asize amateka kandi icyo namwizeza ni uko tuzayasigasira, ikindi navuga ntabwo ari umuryango wacu wonyine yakoreye ibyiza hari benshi amateka yabo yagiye ahinduka kubera we. Ntaho agiye turahari ku bwe muzakomeza mutube hafi.'

Yari amaze igihe arwaye

Kantore yavuze ko Kalimba yarwaye akiri mu nshingano zo kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

Ati 'Yarwaye manda ye itari yarangira ku buryo yanarangiye akirwaye, yagiye mu bitaro inshuro nyinshi arwaye indwara zinyuranye. Ariko muri uko kurwara kwe nizera ko atigeze ava ku cyizere no gukunda Imana.'

Kantore avuga ko mu burwayi bwa Kalimba atigeze agira umuntu arushya kuko atajyaga yerekana ko ababaye cyane.

Ati 'Yabaye mu bitaro igihe kitari gito ariko kuba agejeje uyu munsi nabyo ni iby'agaciro kuko ntabwo twumvaga ko ashobora kugeza ubu. Ku wa kane yabwiye abaganga ati 'umugore wanjye arimo kuvunika kandi nanjye ndwaye indwara ntafitiye icyizere ariko ntabwo nshaka kurangiriza umwaka mu bitaro.

Umuhungu we yashimangiye ko muri icyo gihe cy'uburwayi yahoraga yumva ko ashoboye.

Ati 'Ni umuntu wumvaga ko agishoboye, aho twaryamaga yabaga ari mu bikorwa ku buryo namubuzaga akanga, akambwira ngo arambiwe kuguma mu bitaro.'

Yakomeje agira ati 'Ndabyibuka turi mu bitaro icyo gihe Noheli yari imaze kuvamo arambwira ngo 'mwana wanjye' icyanshimisha ni uko narira umwaka mushya iwanjye mu rugo hamwe n'umuryango wanjye n'abana banjye.'

Umugore we yavuze kandi ko ku wa Gatandatu [tariki 1 Mutarama 2022], ari bwo Kalimba yagaragaje ibimenyetso by'uko ananiwe cyane bamujyanye kwa muganga [mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisal] aza kwitaba Imana saa sita z'iryo joro.

Akazi yakoze kashimwe

Ubuzima bwose bwa Kalimba yaranzwe no guharanira ko abantu bagira uburenganzira by'umwihariko abasigajwe inyuma n'amateka.

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko Kalimba yari intore y'igihugu kubw'ibikorwa by'indashyikirwa yagikoreye.

Ati 'Mpagaze hano nk'umwe mu bakoranye na we, nagize amahirwe yo kumumenya tutarahurira muri Sena. Ndibuka ukuntu ari umuntu wavugishaga ukuri ndetse ntabwo yapfanaga ijambo.'

Yakomeje agira ati 'Ndagira ngo mbwire mwese mwaje kumuherekeza ko ijambo rye no muri Sena ryari riremereye. Ijambo rye ntaho rizajya, muri Sena dufite akamenyero ko icyo umuntu avuze, igitekerezo atanze cyandikwa.'

Dr Iyamuremye yavuze ko ari ko byagenze no kuri Kalimba kuko ibitekerezo byose yagiye atanga byanditswe kandi n'ibyemezo yagizemo uruhare ko bifatwa bizashyirwa mu bikorwa.

Ati 'Uwagira ngo ndabeshya cyangwa ndakabya yazaza akareba muri raporo za Sena, imyaka umunani Kalimba yamaze ibyo yavugaga n'ibitekerezo yatangaga.'

Yakomeje agira ati 'Nyakubahwa Kalimba mugenzi wacu, ubu uratwumva, mu izina rya bagenzi bawe mwakoranye imyaka umunani muri manda ya kabiri, ndagira ngo ngusezeranye ko ibitekerezo watanze, ibyifuzo watanze cyane cyane mu kuvuganira abatishoboye, abanyantege nke […] ibyo bitekerezo tuzabigira ibyacu.'

Dr Iyamuremye yavuze ko by'umwihariko mu 2018, hari raporo ya Komisiyo idasanzwe yakozwe kandi icyo gihe Kalimba akaba yaragize uruhare mu myanzuro yayo.

Ati 'Ndagira ngo nkwizeze ko imyanzuro yose wagizemo uruhare mu kuvuganira abatishoboye tuzakora uko dushoboye kugira ngo iyi manda irangire guverimoma ishyize mu bikorwa iyo myanzuro yose.Nicyo kintu dushobora kuguha nk'impano yo kugusezeraho.'

Kalimba Zéphyrin yavutse ku wa 26 Gicurasi 1959, atabarutse asize umugore n'abana 10 n'abuzukuru 10. Yakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye.

Abitabiriye Misa yo gusabira umugisha Kalimba bari bake cyane mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Abo mu muryango wa Kalimba barimo abana n'abuzukuru be bamusezeyeho bwa nyuma
Abaje guherekeza Kalimba bari baje bitwaje n'indabo zo gushyira ku mva ye
Byari amarira n'agahinda mu muhango wo gusezera kuri Kalimba Zéphyrin uherutse kwitaba Imana
Kalimba afite amateka maremare by'umwihariko ajyanye n'imirimo itandukanye yagiye akora
Kantore Eugénie, umugore wa Kalimba Zéphyrin yavuze ko umugabo we yakundaga umuryango we cyane
Padiri watuye igitambo cya Misa yasabiye Senateri Kalimba Zéphyrin umugisha
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo guherekeza Kalimba
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yijeje Kalimba ko ibyemezo yasize afashe bizashyirwa mu bikorwa
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augutsin n'abo mu muryango wa Kalimba bitabiriye Misa yabereye muri Paruwasi ya Gikondo
Senateri Kalimba Zéphyrin yatabarutse afite imyaka 62 y'amavuko
Senateri Kalimba wasezeweho yari umuntu ukunda gusenga cyane ndetse yari anafite Chapelle iwe mu rugo
Senateri Nsengiyumva Fulgence ubwo yarebaga agatabo kagaragaza amateka ya Kalimba Zéphyrin
Umubiri wa nyakwigendera Kalimba ubwo wari uvanywe mu rusengero ugiye gushyingurwa i Rusororo
Umuhango wo guherekeza Kalimba witabiriwe n'ingeri zose
Umuhungu wa Kalimba Zéphyrin ubwo yari mu muhango wo gusabira umubyeyi we

Amafoto na Video: Irakiza Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-kalimba-yasezeweho-bwa-nyuma-hagarukwa-ku-butwari-bwamuranze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)