Intandaro y'idindira ry'ishyirwa mu bikorwa ry'umwanzuro wo kugabanya igiciro cya gaz - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 13 Ukuboza 2021 ni bwo RURA yashyize hanze ibiciro biri hasi ugereranyije n'ibyari bisanzwe bihari ndetse ku itangazo yanzura ko bizatangira gukurikizwa ku wa 15 Ukuboza 2021.

Ibi biciro byashyizweho biri mu byiciro bitatu guhera ku muntu urangura gaz ayikuye mu mahanga aho igiciro cyari 1151 Frw ku kilo, ku barangura igiciro cyo kikaba 1220 Frw ku kilo ndetse na 1260 Frw ku kilo ku muguzi wa nyuma.

Ibi byari bivuze ko icupa rya gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3780 Frw, irya 6Kg rigurishwe 7560 Frw, irya 12Kg ryo rigurishwe 15.120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18.900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25.200 Frw, mu gihe irya 50Kg rizajya rigurishwa 63.000 Frw.

Abanyarwanda batangiye kwiruhutsa bumva ko bagiye kugabanyirizwa cyane ko bari bamaze igihe bayigura ku biciro biri hejuru, aho umuguzi wa nyuma yayiguraga hagati ya 1500 Frw ku kilo na 1600 Frw.

Gusa nyuma y'igihe gito Abanyarwanda bari batangiye gucika ururondogoro mu ngo zabo, ku mbuga nkoranyambaga, mu masoko, muri za bisi bataha cyangwa bajya mu kazi no ku bitangazamakuru, bibaza impamvu ibiciro bitagabanutse nk'uko babisezeranyijwe na RURA.

Muhire Emmanuel uherutse kugura gaz yabwiye IGIHE ko yayiguze ku giciro kiri hejuru kuko yishyuye ibihumbi 17 Frw ku icupa ry'ibilo 12 kandi yakabaye 15.120 Frw.

Yagize ati 'Narayiguze kuko nta kundi nari kubigenza, ariko natekereje impamvu bitahindutse biranyobera. Iyo ubajije umucuruzi na we akubwira ko nta cyahindutse nyine tugabehera urwaje.'

Nteziyaremye Patrick ucuruza gaz we yavuze ko bahitamo gucuruza ku giciro kiri hejuru bitewe n'uko ahanini na bo baba baranguye ku giciro cyo hejuru.

Ati 'Natwe tuba twaranguye duhenzwe bityo ntabwo twacuruza ku giciro cyo hasi. Ubundi ibiciro bishyizweho natwe turangura bakatugabanyiriza twagabanya.'

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Gas Traders, Kageruka Olivier, yemeye ko ibiciro byashyizweho bitahindutse bitewe n'uko ibyo RURA yatangaje bitakozwe uko bikwiriye.

Ati 'Ubundi ibiciro byatangajwe mu byiciro bitatu kandi natwe tujya kurangura ku bayikura hanze tugasanga aho kuba 1151 Frw ku kilo ahubwo bayiguhereye 1200 Frw ku kilo. Ubwo se koko wayitangira ku giciro cyashyizweho ukunguka iki?'

Yasobanuye ko mu gushyiraho ibiciro bishya RURA iba ikwiye kureba ku bakora ishoramari kugira ngo badacibwa intege na byo cyane ko baba bishyura aho bakorera, abakozi n'ibindi kandi bishobora kugorana ku byishyura byose muri 20 Frw baba bungutse ku kilo.

Ati 'Kugena igiciro bazazirikane kuri cya kinyuranyo gishobora gutuma abacuruzi badacika intege ku buryo bakomeza gukora kandi bishimye.'

Ku binjiza Gaz ibiciro ntibyubahirijwe…

Umuyobozi Mukuru wa Société Pétrolière-SP mu Rwanda, Habimana Claudian, yabwiye IGIHE ibiciro bya 1152 Frw ku kilo basanze kitashoboka ku buryo gaz yakinjizwa mu gihugu bityo baganira na RURA ku buryo bazajya bayiranguza nibura ku 1200 Frw ku kilo.

Ati 'Twumvikanye na RURA, turanguza 1200 Frw noneho umuntu uje kurangura tukamuhera 1220 Frw twanamwikorereye tukabimugereza iwe, na we akabijyana akabigurisha 1260 Frw. Twumvikanye na RURA ko twakemera kunguka amafaranga make muri ibi bihe kugira ngo umuturage adacika intege zo gukoresha gaz akaba yasubira ku makara.'

Yagaragaje ko kugeza ubu gaz igera mu Rwanda ikilo gihwanye na 1200 Frw, ku bijyanye no ku giciro ku muguzi wa nyuma cya 1260 Frw gikurikizwa kuri sitasiyo zose za SP.

Ati 'Ku ruhande rwacu nka SP twubahiriza amategeko kandi ni mu nyungu zacu kuko byatumaga ubucuruzi bitagenda neza. Ni uko bigitangira hari abantu batarabimenyera ariko twebwe biradufasha kandi nabo dukorana twababwiye ko batagomba kurenza icyo giciro.'

Yasobanuye ko bemeye kwihangana ukwezi kugira ngo bakomeze gufasha Abanyarwanda badacibwa intege n'ihanikwa ry'ibiciro.

Umuyobozi wa RURA, Dr Erneste Nsabimana, yavuze ko byatewe n'uko ibiciro bya gaz ku ruhando mpuzamahanga byihagazeho ari yo mpamvu ibiciro ku bayinjiza mu gihugu kizamurwa.

Yagize ati 'Tukimara gushyiraho ibiciro kuko nta bubiko bunini (stock) twari dufite, gaz yahise yongera kuzamuka ho gatoya. Ariko ibyo twabashije kubikemura n'abacuruzi bayinjiza mu gihugu kandi ubu biri gukurikizwa. Ikibazo kinini gisigaye ku bacuruzi bo hasi.'

Yavuze ko ubusanzwe ibiciro byashyizweho byubahirizwa mu bacuruzi batandukanye barimo sitasiyo nka Merez, SP, Mount Meru, Rubis n'andi.

Gusa ibikwiye kwibazwa ni uko aba bose bubahiriza igiciro cyashyizweho ku muguzi wa nyuma cya 1260 Frw usanga ahanini ari abayirangura mu mahanga bivuze ko bikomeje kuba ingorabahizi ku bandi bacuruzi.

Dr Nsabimana yavuze ko ku bijyanye n'abacuruzi ba nyuma ariho hakiri ibibazo ariko hari itsinda ryashyizweho rigamije kugenzura iyubahirizwa ry'ibi biciro no gukora igenzura.

Yavuze ko impamvu bikigoranye ari uko usanga umuntu ashobora kubyuka agatangira gucuruza gaz muri 'cartier' kandi kuko bitabanza gusabirwa uburenganzira, bityo kubikurikirana bikagorana cyane.

Ati 'Ubwabo ni benshi no kumenya aho bari ni ikibazo kuko buriya wasangaga bunguka 150 Frw ku kilo, rero ibiciro bikimara kumanuka yageze kuri 40 Frw bavuga ko bitabahagije. Ni ibintu tugiye kongera gusuzuma turebe niba ibyo bari kuvuga koko ari byo. Ubundi amabwiriza nk'aya impinduka abantu ntibazumva vuba, ariko turizera ko nyuma y'amezi atatu abantu bazageraho bakazubahiza.'

Amaherezo azaba ayahe?

Kageruka Olivier yavuze ko ibijyanye n'ibiciro bishobora kuzagira ingaruka kuri bamwe bigatuma bahagarika ishoramari ryabo kubera inyungu iri hasi babona cyane ko 'agahimbaza umusyi kava mu ngasire'.

Umuyobozi Mukuru wa SP, Habimana yagaragaje ko abacuruzi bakomeje gutumbagiza ibiciro bya gaz, abayikoresha bagabanuka cyane bakigira ku makara. Ibi kandi abihuriyeho n'abaturage batandukanye.

Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana, yagaragaje ko kandi ikindi kibazo kigihari ari ikijyanye n'uburyo bwo kuvoma gaz bigisaba urugendo rurerure bityo ko n'ibyo biciro bishobora kuba byiyongera bitewe ahanini niyo mpamvu.

Ati 'Ubundi ikindi kibazo dufite kiri mu bigega bya gaz (Sealing Plant), urasanga umuntu ava i Butare akaza kuvoma gaz i Kigali ariko tuyishyize hafi nabyo byakoroha cyane. Usanga rero abazifite hafi ari bake cyane. Ari nacyo dushishikariza abacuruzi kugira ngo zikwirakwizwe hirya no hino mu ntara.'

Yavuze ko Leta ishobora kubafasha itanga ubutaka cyangwa igashishikariza abashoramari ku buryo bakitabira kubaka ibyo bikorwa remezo birimo ibigega.

Abaturage bakomeje kwinubira ibiciro bya gaz bihanitse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intandaro-y-idindira-ry-ishyirwamubikorwa-ry-umwanzuro-wo-kugabanya-igiciro-cya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)