Header Ads Widget

Technology

Naby Keita yafashije Guinea kwihimura ku Mavubi yaherukaga kubanyagira #rwanda #RwOT

Guinea yari yatsinzwe n'Amavubi ibitego 3-0 ku wa Mbere, yakinnye umukino wo kuri uyu wa Kane yazanye Kapiteni wayo Naby Keïta usanzwe ukinira Liverpool yo mu Bwongereza yihagararaho itsinda Amavubi.

Guinea yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyinjijwe na Mohamed Lamine Bayo n'umutwe ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Aguibou Camara.

Ku munota wa 35, José Martinez Kanté yacenze abakinnyi babiri b'Amavubi, atanga umupira kuri Naby Keïta wasigaye arebana n'umunyezamu Ishimwe Jean Pierre, atera hasi mu nguni y'ibumoso bw'izamu,igitego cya 2 cya Guinea kiba kirabonetse.

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Guinea yabonye koruneri yatewe neza umupira ugeze kuri Ibrahima Sorry Conté ashyiraho umutwe, ariko ku bw'amahirwe make ukurwa mu izamu na Serumogo Ally Omar wari wafunze ipoto. Igice cya mbere cyarangiye Guinea iyoboye umukino n'ibitego 2-0.

Igice cya kabiri kigitangira,Amavubi yinjije mu kibuga Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Niyomugabo Claude na Ntwari Fiacre basimbuye Benedata Janvier, Nishimwe Blaise, Rutanga Eric na Ishimwe Jean Pierre.

Amavubi yakinnye neza mu gice cya kabiri, yabonye uburyo burimo imipira ibiri iteretse ku makosa yakorewe kuri Sugira Ernest, ariko abarimo Hakizimana Muhadjiri ntibayibyaza umusaruro.

Muri uyu mukino,Umutoza Mashami Vincent, yari yakoze impinduka esheshatu ku ikipe yari yakoresheje mu mukino wo ku wa mbere aho Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Faustin, Serumogo Ally, Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Lague aba ari bo bongera kubanza mu kibuga.

Guinea yipimye n'u Rwanda kabiri,igomba kwerekeza muri Cameroun, aho izatangira Igikombe cya Afurika ihura na Malawi ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022, saa Kumi n'Ebyiri.

Iki gihugu cyari kimaze icyumweru n'igice cyitoreza mu Rwanda, kiri mu Itsinda B rimwe na Sénégal, Malawi na Zimbabwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/naby-keita-yafashije-guinea-kwihimura-ku-mavubi-yabanyagiye

Post a Comment

0 Comments

Nature