Rubavu: Imvura yahitanye umwe, isenya inzu icumi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwitabye Imana ni umugore witwa Muhawenimana Triphonie ukomoka mu karere ka Rutsiro. Yapfuye ubwo umukingo wagwiraga igikuta kikamugwa hejuru ariko umwana bari kumwe w'imyaka 7 we yabashije kurokoka.

Ubuyobozi bwasabye abaturage gufata amazi y'imvura hakubakwa n'inzira z'amazi zifite imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco yavuze ko abafite inzu zasenyutse bacumbikiwe n'abaturanyi.

Ati 'Tumaze kubarura amazu yasenyutse 10 kandi turacyakomeje kubarura. Abari muri izi nzu ubu bacumbikiwe mu baturanyi. Turasaba abaturage kujya bafata amazi y'imvura bakoresheje ibigega n'amayira anyuramo amazi akongererwa uburebure kuko byagaragaye ko amazi arusha ingufu ibyubatswe mbere''.

Metéo Rwanda yari yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 hagati ya saa kumi n'ebyiri z'igitondo (06h00) kugeza saa sita z'amanywa (12h00), hateganyijwe imvura mu Ntara y'Iburengerazuba.

Inzu zimwe zinjiwemo n'amazi kubera imvura nyinshi
Hari abasohoye ibikoresho byo mu nzu babishyira hanze
Inzu zasenyutse ari nyinshi kubera imvura nyinshi ivanze n'umuyaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imvura-yahitanye-umwe-isenya-inzu-icumi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)