Rev. Past Nzabonimpa Canisius w'imyaka 65 yaguye mu Karere ka Rubavu aho yari yagiye gukorera ivugabutumwa ryiza.
Nziyavuze Israel, umwana wa nyakwigendera yabwiye IGIHE ko bamenye inkuru y'itabaruka ry'umubyeyi wabo mu gitondo cy'uyu munsi.
Yagize ati 'Papa yari ari i Rubavu mu ivugabutumwa hamwe na Pasiteri Rugerinyange, Ngendahayo Simon Pierre n'Umushumba w'Ururembo rwa Gihundwe, Pasiteri Nsabayesu Aimable. Batubwiye ko baryamye nk'ibisanzwe mu macumbi ya ADEPR i Rubavu, buri wese ari mu cyumba cye. Mu gitondo babyutse baritegura ariko bakomanze bumva ntari gufungura, bahamagaye telefoni ye ntiyacamo, bagerageza guhamagara RIB ngo ice urugi. Bahise bamujyana kwa muganga basanga byarangiye.''
Yavuze ko baherukaga kuvugana ku wa Kabiri kuko bari banafitanye gahunda bagombaga gukorana muri Kigali nyuma yo kuva mu ivugabutumwa yarimo.
Ati 'Ntiyari arwaye, n'ejo yarabwirije.''
Rev Past Nzabonimpa yaboneye izuba mu Karere ka Nyamasheke mu 1957. Yashakanye na Mukarugina Stephanie, babyarana abana 10 barimo Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana na Sengurebe Joël nyiri Iyobokamana TV. Mu rugo rwe aho yari atuye harerewe abana benshi.
Rev. Past Nzabonimpa Canisius azwi cyane mu nyigisho zururutsa imitima by'umwihariko mu Rwanda bihereye muri ADEPR abarizwamo, ayandi matorero no mu mahanga ya kure.
Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw'Iburengerazuba.
Mbere yo kwitaba Imana, yateganyaga gukora DVD ebyiri z'inyigisho zizaza zikurikiye iyo yamuritse mu 2017, zirimo iyitwa 'Uburyo bwiza bwo kuba muri Kirisitu Yesu' no 'Kwigaragaza kw'Imana mu biremwa.'
Rev. Pst Nzabonimpa ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri ADEPR. Yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye aho mu Ukuboza 2017, yanyuze mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris yigisha muri ADEPR Europe no mu yindi mijyi irimo Lyon na Le Havre.
Yanakoze ivugabutumwa mu Mujyi wa Oslo muri Norvège muri Mutarama 2018, akomereza mu Bubiligi ku bufatanye n'Itorero rya ADEPR Region ya Europe. Ivugabutumwa yarisoreje mu Mujyi wa Tours mu Bufaransa ku wa 5 Gashyantare 2018, aho yageze avuye kubwiriza muri ADEPR Strasbourg.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-past-nzabonimpa-canisius-yitabye-imana