Philippine: Perezida Duterte yavuze ko uzasohoka iwe atarakingiwe Covid-19 azafungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida Rodrigo Duterte
Perezida Rodrigo Duterte

Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y'igihugu ku wa Kane tariki 6 Mutarama 2022, Perezida Duterte yatangaje ko 'kubera ko ashinzwe umutekano n'imibereho myiza ya buri Munya-Philippine', byabaye ngombwa ko afata icyo cyemezo gikomeye kugira ngo ashobore guhangana n'abantu batarikingiza.

Icyo cyemezo gikomeye Perezida Duterte yafashe, kigaragaza impungenge Abanya-Philippine bafite kubera umubare w'abandura ukomeza kuzamuka, nk'uko bitangazwa n'abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu, kuko ngo bishobora kugera aho birenga urwego rw'ubuzima muri icyo gihugu, bikaba byatuma umubare w'abicwa n'icyo cyorezo na wo wiyongera.

Nk'uko bitangazwa na Minisiteri y'ubuzima muri icyo gihugu, ubu umubare w'abandura Covid-19 ku munsi, ukubye gatatu umubare w'abanduraga mu cyumweru mbere.

Philippine ni igihugu cya kabiri mu kugira umubare munini w'abandura Covid-19 mu bihugu bya Aziya y'Amajyepfo y'Uburengerazuba. Abayobozi bakaba bavuga ko ubwo bwiyongere bukabije bw'abandura, bwatewe ahanini na virusi nshya ya Corona yihinduranyije ya 'Omicron'.

Si ubwa mbere Perezida Duterte agaragaje uburakari aterwa n'abantu banga kwikingiza, kuko n'umwaka ushize wa 2021, ngo hari ubwo yavuze ko abanga kwikingiza bashobora gufatwa bagafungwa cyangwa se bagaterwa ku ngufu urushinge rwa 'ivermectine', uwo ngo akaba ari umuti unakoreshwa mu kuvura amatungo.

Yagize ati 'Niba yanze kwikingiza, akaramuka asohotse iwe ajya kuzenguruka muri rubanda ashobora gufatwa agafungwa'.

Mu mpera z'umwaka ushize wa 2021, imibare itangwa na Guverinoma y'icyo gihugu, yagaragazaga ko abagera kuri Miliyoni 49.8 ari bo bamaze kwikingiza ku buryo bwuzuye. Uwo mubare ngo ntugera no kuri kimwe cya kabiri (1/2) cy'abaturage ba Philippine, kuko ubundi icyo gituwe n'ababarirwa muri Miliyoni 110.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/philippine-perezida-duterte-yavuze-ko-uzasohoka-iwe-atarakingiwe-covid-19-azafungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)