Nkombo: Hegitari 39 z'ibigori zarumye kubera amapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye kuri iki Kirwa bavuga ko imvura baheruka ari iyaguye kuri Noheli nayo itaragize icyo imara kuko yasanze imisozi yarakakaye.

Uwera Yvette yabwiye IGIHE ko uyu munsi imibereho yabo itifashe neza kuko imyaka yose bahinze yumiye mu mirima, ntibagire icyo basarura.

Ati "Mu gihembwe cy'umuhindo abenshi twari twahinze ibigori, soya, imyumbati, n'ibishyimbo, byose byarumye. Ibigori byumye bitangiye guheka bitaratonda. N'uyu munsi ntabwo imvura iragwa.'

Jean Baptiste Cikiriza avuga ko ibigori byibasiwe cyane n'aya mapfa ari ibyo bari bahinze mu materasi y'indinganire.

Ati "Nanjye nararumbije. Tubayeho nabi, turashimira Akarere ka Rubavu mbere y'Ubunani kari kaduhaye amashu, ibishyimbo n'ibirayi, ariko iyi nkunga ntabwo yageze ku bantu bose. Habonetse indi ngoboka yatugeraho byaba byiza kurushaho."

Bamwe mu baturage bahombye bavuze ko bifuza ko amaterasi akikije Ikiyaga cya Kivu yumiyeho ibigori, yashyirwaho uburyo bwo kuhira kugira ngo iki gihombo kitazongera kubaho. Banavuze ko bizabagora kongera kwisuganya bakagura imbuto n'ibindi bikenerwa kugira ngo ubutaha nabwo bazongere bahinge, basaba ko Leta yabafasha.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Ndagijimana Munyemanzi Louis, avuga ko bagiye gufatanya n'abaturage hagaterwa indi myaka ndetse bakareba n'uburyo bajya bavomerera imirima ikikije Ikiyaga cya Kivu.

Ati "Twumvikanye n'ubuyobozi bw'Umurenge ko iriya mirima bayitunganya tukongera tugateramo indi myaka nk'imigozi y'ibijumba cyangwa imboga kuko byo bigaragara ko byihanganira izuba, ndetse tugakomeza no gushaka uburyo twahavomerera dufatanyije na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB".

Mu murenge wa Nkombo, haciwe amaterasi ku buso bwa hegitari 105, ariko izuba ryatumye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari 39 yuma.

Imyaka yari mu mirima yarumye bitewe n'izuba ryinshi
Abaturage basabye ko bahabwa ubufasha bw'ibiribwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-hegitari-39-z-ibigori-zarumye-kubera-amapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)