Umwubatsi wahindutse umuhanzi: Inzozi za Afrique wifuza kubaka izina muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo uganira na Afrique, akubwira ko ari indirimbo yahimbiye muri studio ndetse kuyikora ntibitware igihe kinini kuko yayanditse agahita ahuza amagambo yayo n'injyana ubundi igahita ikorwa.

Ati 'Agatunda nayanditse ndi muri studio. Byanjemo nyine kubera beat, nagiye nyandika gake gake ndi muri studio birangira ivuyemo indirimbo. Ijambo agatunda ni Njuga umenyerewe muri filime warizanye kubera uko yumvaga indirimbo imeze.'

Afrique ni umusore w'imyaka 20, amazina ye ni Kayigire Josue, akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu bihe Isi yari yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 mu 2020.

Ati 'Natangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020 mu bihe bya COVID-19. Natangiye umuziki kuko nibwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ntangira kugenda nkora indirimbo abantu bazumva bakambwira ko mfite impano nintacika intege bizagera aho bigakunda.'

Uyu musore wize ubwubatsi, avuga ko umuziki n'ubwubatsi nta hantu bihuriye, ariko agashimangira ko amashuri yize yamufunguye mu mutwe kandi ibi bikaba ari ingenzi mu rugendo rw'umuziki.

Ati 'Ubwubatsi n'umuziki ntaho bihuriye ariko kuba byonyine narize biramfasha mu muziki wanjye.'

Afrique yatubwiye ko mu gihe amaze akora umuziki, amaze kubona ko hari byinshi ashoboye ku buryo yihaye intego yo kongera imbaraga, akazaba amaze kubaka izina muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Ati 'Mu myaka itanu ndashaka kuba ndi ku rwego nk'urwo Diamond Pltanumz ariho muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse no hanze yayo. Nifuza ko abantu batandukanye muri Afurika bazaba bafite indirimbo zanjye bazumva.'

Uyu muhanzi yavuze ko isoko ry'umuziki w'u Rwanda ryagutse cyane mu myaka ishize, aho harimo abahanzi benshi kandi bafite impano, bakanongera udushya mu byo bakora, ku buryo kubaka izina bisaba gukora cyane.

Yavuze ko abahanzi akunda barimo Meddy, Bruce Melodie na Kenny Sol.

Afrique afite izindi ndirimbo zirimo 'Spy', 'Don't' na 'Robine', akavuga ko afite intego yo gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi muri uyu mwaka.

Afrique arifuza kubaka izina ku Mugabane wa Afurika binyuze mu muziki akora
Afrique w'imyaka 20 yinjiye mu muziki mu bihe bya Covid-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwubatsi-wahindutse-umuhanzi-inzozi-za-afrique-wifuza-kubaka-izina-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)