Ngororero: Akarere kitambitse icyemezo cy'ishuri ryongereye 'minerval' ngo rigure imodoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

EAV Kivumu yari yongereye amafaranga y'ishuri avanwa ku bihumbi 90 Frw agera ku bihumbi 104 Frw ariko bikorwa hagati mu mwaka kandi amabwiriza yo kongera amafaranga y'ishuri atubahirijwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yemeje aya makuru y'ihagarikwa ry'icyo cyemezo kuko kitari gikwiye.

Yasabye amashuri kujya yitondera kongeza amafaranga kuko bishobora kunaniza ababyeyi bikaba byatuma hari n'abana bashobora guta amashuri.

Yagize ati 'Ni byo icyo cyemezo twagihagaritse kuko byakozwe hatubahirijwe amabwiriza. Ubundi kongeza amafaranga bikorwa n'inama rusange y'ababyeyi bagakora imyanzuro bakayishyikiriza akarere nako kakayigaho kagasubiza iyo babona ko bikwiye bikabona gushyirwa mu bikorwa.'

'Ibyo rero ntibyakozwe kandi twabonaga ababyeyi batangiye kubyinubira. Turasaba amashuri kwirinda kongeza amafaranga kuko muri ibi bihe bya Covid-19 hari ababyeyi batakaje akazi. Abandi ishoramari bakoraga ubu ntizigenda neza nka mbere ku buryo batitonze hari aho byababera amananiza bikaba byatuma hari n'abana bata amashuri.'

Meya Nkusi yavuze ko ishuri ryashakaga kugura imodoka izajya ikoreshwa mu kujyana abanyeshuri kwa muganga kandi ryegereye Ikigo Nderabuzima cya Nyange.

Yakomeje ati 'Twabasabye ko bazakomeza kwifashisha uburyo bwari busanzwe.''

Ishuri rya EAV Kivumu ni iry'Itorero AEBR rifatanyije na Leta, rikagira n'abanyeshuRi barimo n'abiga bacumbikiwe mu kigo.

Ayo mafaranga bamwe mu babyeyi bari batangiye kuyatanga, ubuyobozi bw'Akarere bukaba bwasabye ko bayasubizwa ngo bitagira umwana bItuma adasubira ku ishuri yitwaje ko amafaranga yongerewe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-akarere-kitambitse-icyemezo-cy-ishuri-ryongereye-minerval-ngo-rigure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)