Abize muri Kaminuza ya AIU batakambiye HEC ngo yisubireho ku gutesha agaciro impamyabumenyi zabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The New Times yatangaje ko abakozi bo mu nzego za Leta n'abo mu z'Abikorera bize muri iyo Kaminuza y'Abanyamerika bifuje ko HEC yakwisubiraho kuko abo yahaye impamyabumenyi amabwiriza yo guhagarika 'equivalence' ku bayigamo atarasohoka baba baharenganiye.

'Equivalence' ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe na kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga ari na we uyobora Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu (UTB), Dr Kabera Callixte, yavuze ko hategerejwe umwanzuro wa nyuma wa HEC ku bakozi 'equivalence' zahagaritswe mbere y'uko bagira ikindi bakora.

Ati 'Umwanzuro wa HEC turawuzi ariko hari abarimu bo muri kaminuza bazaba baharenganiye kuko bari barahawe 'equivalence' na HEC.'

Yasobanuye ko hari abize muri AIU n'izindi kaminuza zo mu mahanga bigisha maze bagahabwa 'equivalence' bari mu kazi.

Ati 'HEC nikomera ku mwanzuro bisobanuye ko hari umubare runaka w'abarimu bo muri kaminuza bashobora gutakaza akazi kuko dusabwa gukoresha abahawe equivalence gusa kandi turabigenzura mbere yo gutanga akazi.'

Ku wa 10 Mutarama 2022 ni bwo HEC yemeje ko Kaminuza ya AIU nta burenganzira ifite bwo gutanga Impamyabumenyi y'Icyiciro gihanitse (PhD) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isaba Abanyarwanda gushishoza kuri kaminuza bagiye kwigamo.

Itangazo yatanze riragira riti 'HEC yasanze iki Kigo kitemewe n'Urwego rushinzwe gutanga uburenganzira bw'ibigo bitanga Impamyabumenyi z'icyiciro gihanitse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

'Abanyeshuri bose bafite 'equivalence' z'impamyabumenyi bahawe na AIU zateshejwe agaciro.'

Umwe mu barangije muri iyo Kaminuza, yavuze ko HEC yagombye kongera gusuzuma umwanzuro wayo kuko nk'urugero we afite 'equivalence' kandi ni yo yayimuhaye.

Yongeyeho ati 'Mu ihame rigenga ubuziranenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ukwemerwa kw'ishuri rikuru bikorwa n'ibigo bitari ibya Leta.'

Aha yashakaga kumvikanisha ko uburenganzira AIU yahawe na ASIC (Accreditation Service for International Colleges) bwo gutanga PhD bukwiye kwitabwaho, mu gihe HEC yavuze ko icyo atari Ikigo cyemewe.

Abahawe impamyabumenyi na AIU barasaba ko HEC yahura na bo ikabasobanurira neza imiterere y'ikibazo n'ikigiye gukurikiraho.

Kwemeza ko AIU itemerewe gutanga PhD mu gihugu byatangajwe nyuma y'itabwa muri yombi rya Dr. Igabe Egide, ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y'iyo mpamyabumenyi, mu gushaka akazi muri kaminuza zo mu Rwanda.

Yakurikiranywe nyuma yo gusanga 'equivalence' ye ari impimbano.
Hari ibitekerezo bya bamwe ko HEC yashyira ahagaragara urutonde rwa kaminuza zo mu mahanga zitanga impamyabumenyi zemewe mu Rwanda ndetse n'ibigenderwaho ngo zemerwe, ariko n'abajya kuziyandikishamo bakabanza gukora ubushakashatsi bareba ko zemewe.

Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga ari na we uyobora Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu (UTB), Dr Kabera Callixte, yavuze ko hategerejwe umwanzuro wa nyuma wa HEC ku bakozi 'equivalence' zahagaritswe ntacyo barakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abize-muri-kaminuza-ya-aiu-batakambiye-hec-ngo-yisubireho-ku-gutesha-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)