'Mu muco Nyarwanda harimo ibitakijyanye n'igihe bihembera amakimbirane mu Muryango' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Abasenateri bagiranye  inama nyunguranabitekerezo n'inzego zitandukanye zifite umuco mu nshingano ku ruhare rw'umuco w'u Rwanda mu gukumira no gukemura ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, Senateri Niyomugabo Cypirien agaragaza ko mu muco w'Abanyarwanda harimo ibitakijyanye n'igihe bihembera amakimbirane mu Muryango.

Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Ubureganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe kugira ngo irebere hamwe n'inzego zitandukanye uburyo umuco warushaho kwifashishwa mu gukumira no gukemura ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yagize ati 'Mu rwego rwo gusigasira indangagaciro z'umuco, indangagaciro z'umuco, indangagaciro remezo igira indangaciro ziyishamikiyeho zikanagira kirazira buri munyarwanda wese agomba kwirinda akanayirinda abandi[…]ibyo bigatuma agira ubumuntu kandi akanga ikibi harimo n'ihohoterwa iryo ariryo ryose.'

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Niyomugabo Cyprien, yavuze ibintu biri mu muco w'u Rwanda bitakijyanye n'igihe kandi bigaragara ko bitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yagize ati 'Ibibazo bigaragara mu muryango byagombye gukemurwa n'umuco bihera mu gutegura gushinga urugo[…]gutegura gushinga urugo ni ibintu bitegurwa kuva umwana akiri urusoro kugeza igihe azabonera uwo bakundana.'

Yakomeje agaragaza ko hari abantu bananiwe kwakira impinduka zaje mu muco bikaba biteza amakimbirane, atunga urutoki imwe mu migani bamwe mu bagabo bashingiraho bagahotera abagore n'abana b'abakobwa.

Yatanze ingero z'ibiri mu muco w'u Rwanda bitakijyanye n'igihe, by'umwihariko imvugo zipfobya umugore.

Yagize ati 'Imvugo zipfobya umugore zikagira umugabo umuntu w'igitangaza, intavugwa nta gukorora nta gucira. Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, nta nkoko kazi ibika isake ihari , aho impfizi irindiye niho yimira, amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe, iyo amazi abaye macye aharirwa impfizi iyo mpfizi bavuga ni umugabo[…]Umuntu iyo atsitaye amaguru yombi byitwa ko atsitaye intonganya yagera mu rugo akarwana, abandi bati umugore ni intati umukamiimpemba impinduka yaza akaguta mu ngarigari[…]Bati utazi umugambanyi yiringira umugore, umwana w'undi abishya inkonda kandi turi kuvuga ngo tumurere mu rugo, umwana w'undi aguherera aguhema, ushaka kugushira ipfa arakibyarira.'

'U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka umuryango'

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yabwiye abitabiriye iyi nama ko Leta y'U Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka umunyarwanda uhamye, ufite ubumenyi n'ubushobozi kandi uri mu muryango ushoboye kandi utekanye.

Image

Yagize ati 'Amategeko ahari ashimangira ukwishyira ukizana kwa muntu. Akagaragaza kandi ko Umuntu ari ntavogerwa. Bityo akwiye kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose harimo n'irikorewe mu ngo ni ngombwa ko buri wese yumva uruhare rwe mu kwirinda no kurinda abagize urugo bityo tugaharanira kugera ku Muryango Ushoboye kandi Utekanye.'

Yakomeje agaragaza uruhare rw'umugabo n'umugore (ababyeyi) mugukemura ibibazo mu muryango.

Ati 'Kwimakaza indangagaciro z'umuco nyarwanda harimo kubaha, gukundana, ubunyangamugayo, gutanga uburere buboneye ku bana n'abandi babana mu rugo, Kugira uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane hatabayemo gukomeretsanya, Kwimakaza umuco wo kuganira ku iterambere ry'urugo ndetse n'ibibazo byugarije umuryango, Kugira ubushake bwo kumenya amategeko no kwirinda ibyaha, gufatanya imirimo yo mu rugo, Kwirinda ingeso mbi no gutanga urugero rubi ku bana, kwitabira gahunda za Leta zirimo UWI, Inteko z'abaturage kuko zitangirwamo inyigisho zifasha abantu kubana neza.'

Image

Min. Bayisenge yanagaragaje imbogamizi zihari mu gukemura ibibazo biri mu muryango zirimo imitekerereze imwe nimwe ishingiye ku muco itimakaza ihame ry'uburinganire harimo kandi imvugo nka ''Niko zubakwa' abandi bati kuvuga ikibazo cy'urugo ni ukwishyira hanze, yavuze kandi ko hari n'abagabo bakoresha nabi ububasha bwabo ku bagore no kubagize umuryango.

Yanagaragaje ko hari n'ikibazo cy'ubusumbane mu bushobozi hagati y'abagore n'abagabo, Umuco wo kunga abafitanye ibibazo harimo n'icyaha cy'ihohotera, akato gahabwa abahohotewe, imico mibi y'ubusinzi, ubuharike, Ubumenyi buke mu by'amategeko n'ibindi.

Abatanze ibitekerezo basabye ko habaho gukomeza gukangurira abagore n'abagabo ihame ry'uburinganiren'ubwuzuzanye,gushyiraho gahunda y'isanamitima mu muryango mu rwego rwo guhangana n'ihungabana ry'abagize umuryango, kwigisha mu mashuri isomo ry'imyitwarire mbonezaburere n'ibindi.

[email protected]

 

 

 

 

 

 

 

The post 'Mu muco Nyarwanda harimo ibitakijyanye n'igihe bihembera amakimbirane mu Muryango' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/13/mu-muco-wabanyarwanda-harimo-ibitakijyanye-nigihe-bihembera-amakimbirane-mu-muryango/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)