Umubano w'u Rwanda n'u Burundi uragenda urushaho kuba mwiza - Abasesenguzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ziturutse i Burundi zari zizanye ubutumwa bwa Perezida w
Perezida Kagame aherutse kwakira intumwa ziturutse i Burundi zari zizanye ubutumwa bwa Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye

Iki kigo ISS gihuriza hamwe ibitekerezo by'abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n'amahoro n'umutekano, ariko bakibanda cyane cyane kuri Afurika. ISS ifite icyicaro ahantu hatandukanye muri Afurika, harimo i Pretoria n'i Cape Town muri Afurika y'Epfo, i Addis Ababa muri Ethiopia, n'i Nairobi muri Kenya.

Iyo raporo igaragaza ko guhera mu 2015, umubano mu bya politiki hagati y'u Burundi n'u Rwanda wajemo igitotsi, biturutse ku mpunzi zahungaga imvururu zabaye mu gihe cy'amatora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu, Guverinoma ya Bujumbura, igashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y'ibikorwa byo guhungabanya umutekano byaberaga mu Burundi muri icyo gihe.

Ibihugu byombi, ubu ngo byagize icyo bikora kugira ngo umubano mwiza hagati yabyo wongere kugaruka. Raporo y'Ikigo ISS ikubiyemo ibitekerezo by'abashakashatsi ku bijyanye n'amahoro n'umutekano, yasohotse ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2022, ikaba yaranditswe na Paul-Simon Handy, uhagarariye ISS mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba no mu Ihembe rya Afurika, na Antoine Prosper Estime, Umusesenguzi mu bya politiki wigenga wibanda cyane ku mahoro n'umutekano muri Afurika.

Muri iyo raporo batanze urugero rw'ibyagiye bikorwa bigaragaza ko Guverinoma z'ibihugu byombi zagize icyo zikora mu rwego rwo kugarura umubano mwiza mu bya politiki wari warajemo ibibazo.

Urugero, abayobozi bo mu bihugu byombi barahuye, ari abahagarariye inzego za gisirikare, ba Guverineri b'Intara, ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga, ndetse na ba Perezida b'imitwe ya Sena.

Hari kandi na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Edouard Ngirente, witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, aho Perezida w'u Burundi Ndayishimiye Évariste yavuze ko agiye kugarura umubano mwiza n'igihugu cy'abaturanyi cy'u Rwanda.

Muri iyo raporo bagira bati 'Ibyinshi mu bibazo biri hagati yabo, bigaragara nk'ibyamaze gukemuka. Gufungura imipaka hagati y'ibihugu byombi yari yarafunzwe mu 2015, ndetse no guhura kw'abayobozi b'ibihugu byombi, byafashije abaturage bo ku mpande zombi.'

Ibyo byatumye hari impunzi nyinshi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda babaga mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, basubiye mu Burundi babifashijwemo n'Ishami rya LONI ryita ku mpunzi (UNHCR), bataha ku bushake bwabo.

Raporo ya UNHCR yo mu kwezi k'Ukwakira 2021, igaragaza ko impunzi zisaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000) zasubiye mu Burundi ku bushake bwazo zivuye mu Rwanda, Tanzania, Kenya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ikigo cya ISS cyivuga ko umuhate w'u Rwanda n'u Burundi mu gusubiza ibintu mu buryo, ari intambwe nziza kuko ibyo bihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, kandi gukorana bikaba byafasha mu kurwanya ibibazo byabangamira umutekano mu Karere k'ibiyaga bigari.

Iyo raporo igira iti 'Ibibazo ibyo bihugu byombi bihura na byo, bisaba gushaka ibisubizo bihuriweho, kugira ngo bizamure icyizere gikenewe. Akarere k'ibiyaga bigari, by'umwahariko Abarundi n'Abanyarwanda babyungukiramo byinshi'.

Raporo ya 'ISS' yaje mu gihe ibihugu byombi birimo gukorana ku bijyanye n'umubano mwiza mu bya dipolomasi n'ibiganiro bigamije gukomeza umubano mwiza, harimo no kuba ku itariki 10 Mutarama 2022,Perezida Ndayishimiye w'u Burundi yarohereje Minisitiri ushinzwe gukurikirana ibyo mu Karere, kugira ngo azanire ubutumwa mugenzi we w'u Rwanda Perezida Paul Kagame.




Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi-uragenda-urushaho-kuba-mwiza-abasesenguzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)