Kabaye: Umumama yashyize ifoto y'umukobwa we mu mujyi mu rwego rwo kumushakira umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umumama wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuzahazwa n'indwara ya kanseri y'ibere yafashe icyemezo cyo gushakira umukobwa we umukunzi ndetse akoresha uburyo bwatangaje abatari bacye.

Uyu mubyeyi witwa Beth Davis w'imyaka 61 y'amavuko yakodesheje icyapa mu mujyi wa New York, ahazwi nka Times Square muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kuri iki cyapa ashyiraho ifoto y'umukobwa we Molly Davis anayiherecyesha amagambo akurura abantu bifuza kurambagiza umukobwa we.

Kuri iki cyapa kandi hariho link abantu bari kunyuraho bajya ku rubuga rwa murandasi rukoreshwa n'abarambagizanya (dating website) bakagera kuri uyu mukobwa, ndetse n'ifoto ya Beth Davis umubyeyi wa Molly Davis.

Kuri iki cyapa hariho amagambo agira ati: 'Ndi umurezi wa Molly, ndetse nkaba na mama we.' Hejuru kandi y'ifoto y'umukobwa hariho amagambo ashishikariza abasore kurambagiza umukobwa we.



Source : https://yegob.rw/kabaye-umumama-yashyize-ifoto-yumukobwa-we-mu-mujyi-mu-rwego-rwo-kumushakira-umugabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)