Abarimu bahuguwe ku gucunga neza imishinga bakora bifashishije inguzanyo bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo mahugurwa yabaye mu byiciro bibiri mu turere twose tw'Igihugu no mu Mujyi wa Kigali, guhera tariki 27 Ukuboza 2021 kugeza tariki 07 Mutarama 2022.

Abarimu bahawe ayo mahugurwa bavuga ko ari ingirakamaro, ndetse bagashima n'uburyo bwakoreshejwe mu kubahugura hifashishijwe ingero zishushanya uko umuntu akora bizinesi akunguka cyangwa agahomba.

Umwe muri bo ati 'Twamenye ko ishingiro ryo gushora amafaranga tukunguka ari umukiriya, ko tugomba kumufata nk'umwami, ibyifuzo bye bikaba ku isonga kandi bikubahirizwa.'

Ati 'Twize no guha abakiriya amahitamo arenze amwe. Urugero niba uri umuhinzi w'imiteja, ugomba kumenya ko abakiriya bose badakunda imiteja, ugatekereza n'abakunda inyanya, ugatekereza n'abakunda pavuro. Uko ugenda wongera ibicuruzwa muri bizinesi yawe, ni ko wigaruria abakiriya benshi kuko baza bazi ko nibadakunda kimwe bakunda ikindi gihari.'

Ngo bize ko batagomba no kuba ba nyamwigendaho, ahubwo ko bagomba gukorana n'abandi bashoramari kugira ngo bafatanye gutera imbere.

Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko gahunda yo guhugura abarimu igamije gufasha abatangiye imishinga ndetse n'abatarayitangira kumenya uko bazacunga imishinga yabo.

Ati 'Baramenya uko bazakoresha neza inguzanyo bahabwa, akabasha kumenya ayo yashoye, ayo yungutse, ayo yishyura banki n'ayo asigarana, akabasha kumenya niba umushinga we urimo umuzamura cyangwa niba utameze neza.'

Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'amahugurwa y'amakoperative, ba rwiyemezamirimo, n'ibigo by'imari iciriritse (RICEM), Dr Mukulira Olivier, na we yavuze ko mu bindi babahuguramo harimo kubigisha kumenya ibyo abakiriya babagana bakeneye, ndetse no kumenya abo bakorana mu bucuruzi (partners), ni ukuvuga abo baranguraho ndetse n'inzego zitandukanye bakorana, ndetse bakamenya no kuzuza ibitabo bitandukanye by'ibaruramari.

Ngo babigisha no gutandukanya amafaranga bakoresha mu bucuruzi n'amafaranga bakoresha mu ngo zabo mu mibereho ya buri munsi.

Ati 'Niba yarashinze ka butike mu nguzanyo yahawe, akamenya ko amafaranga atagenda ngo ayakoremo ahaha ibyo mu rugo, akamenya gutandukanya ibyinjira n'ibisohoka muri bizinesi ye.'

Ngo baranabakurikirana bakareba ibibazo bafite mu mishinga bakoze, aho basanze barahuye n'imbogamizi bakabagira inama.

Abafasha abarimu mu mishinga y'iterambere bavuga ko umwarimu na we ashobora gutera imbere, dore ko hari ngo nk'umaze kugera ku bikorwa bikomeye byatumye abasha gufata inguzanyo ya miliyoni 70 z'amafaranga y'u Rwanda, ashinga uruganda rwa kawunga kandi yigisha mu mashuri abanza.

Hari n'abandi bagiye bagura ibyuma bisya, izi ngero zikaba zigaragaza ko inguzanyo n'amahugurwa bihabwa abarimu bibafasha kwiteza imbere.

Koperative Umwalimu SACCO imaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri Miliyari 256 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Abahuguriwe i Bugesera bafashe ifoto nyuma y
Abahuguriwe i Bugesera bafashe ifoto nyuma y'amahugurwa

Biteganyijwe ko amahugurwa nk'aya azajya abaho buri mwaka. Abayategura barateganya ko nibura buri mwaka bazajya bahugura abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO 2700, kuri iyi nshuro bakaba bahuguye 1800, ni ukuvuga abantu 60 mu turere 30 twose tw'Igihugu. Bavuga ko uburyo amahugurwa yari apanze byabangamiwe n'ibi bihe bya COVID-19, icyakora bakaba bizeye ko ku zindi nshuro umubare w'abazahugurwa uziyongera, amahugurwa akazajya aba mu bihe by'ibiruhuko.

Bamwe mu bahuguriwe i Huye
Bamwe mu bahuguriwe i Huye
Bamwe mu bahuguriwe i Karongi
Bamwe mu bahuguriwe i Karongi
Ab
Ab'i Rutsiro na bo bahuguwe
Abo muri Kicukiro na bo bahuguwe
Abo muri Kicukiro na bo bahuguwe
Amahugurwa ku gucunga neza imishinga yabereye no muri Gasabo
Amahugurwa ku gucunga neza imishinga yabereye no muri Gasabo



Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/abarimu-bahuguwe-ku-gucunga-neza-imishinga-bakora-bifashishije-inguzanyo-bahabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)