Job Ndugai wari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yeguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Job Ndugai weyeguye
Job Ndugai weyeguye

Ndugai mu ibarwa yandikiye ubunyamabanga bw'ishyaka rya CCM, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ko ari ku nyungu z'igihugu. Yavuze kandi ko kopi yashyikirijwe umwanditsi w'Inteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru, nibwo Ndugai yasabye imbabazi Perezida Suluhu nyuma yo kuvuga mu ntangiriro z'icyumweru gishize ko Tanzaniya ishobora gutezwa cyamunara kubera umwenda w'igihugu ukomeje kuzamuka. Icyakora gusaba imbabazi bisa nk'ibitarakiriwe neza na n'Umukuru w'igihugu.

Ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, Perezida Suluhu unayoboye ishyaka rya CCM riri ku butegetsi, ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi batandukanye bo muri iryo shyaka, yavuze ko ibyabaye bifitanye isano n'amatora ataha.

Perezida Suluhu yagize ati 'Ibyo ni ko bigenda. Ntabwo byumvikana ukuntu umuyobozi w'imwe mu nkingi za mwamba za Leta ashobora guhaguruka akavuga ibyo yavuze. Byose bifite aho bihuriye na 2025'.

Ndugai yagiye kuri uyu mwanya ku ya 17 Ugushyingo 2015, ni we Perezida wa mbere w'Inteko Ishinga Amategeko weguye akiri ku mirimo ye mu mateka ya Tanzaniya.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/job-ndugai-wari-perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-ya-tanzania-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)