Guinea ifashijwe na Naby Keita yihimuye ku Mavubi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino amakipe yombi yari yakoze impinduka ugereranyije n'abakinnyi bari babanjemo mu mukino wa mbere, aho nku ruhande rwa Guinea hari hiyongereyemo kapiteni w'iyi kipe Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza.

Ikipe ya Guinea yatangiye umukino irusha Amavubi bigaragara, yaje gufungura amazamu ku munota wa 26, ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Lamine Bayo n'umutwe.


Ku munota wa wa 35 w'umukino, ikipe ya Guinea yatsinze igitego cya kabiri nyuma y'ikosa ryari rikozwe na Ruboneka Jean Bosco wihereye umupira abakinnyi ba Guinea Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza ahita atsinda igitego ku buryo bumworoheye.

Igice cya kabiri cy'umukino kigitangira, umutoza Mashami Vincent yinjije mu kibuga umunyezamu Ntwari Fiacre, Kevin Muhire, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur, basimbura Ishimwe Jean Pierre, Benedata Janvier, Eric Rutanga na Nishimwe Blaise.

Umukino waje kurangira Guinea itsinze Amavubi ibitego 2-0, iyi kipe iherereye mu itsinda rya kabiri (B) hamwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi, ikaba igomba guhita yerekeza muri Cameroun.

AMAFOTO: Niyonzima Moïse




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/guinea-ifashijwe-na-naby-keita-yihimuye-ku-mavubi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)