Abanyarwanda basohoka mu gihugu bategetswe kwikingiza Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amabwiriza yashyizweho nyuma y'uko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego biturutse ku bukana bwa Omicron ifite ubushobozi bwo kwandura vuba.

Amabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima avuga ko Abanyarwanda basohoka mu gihugu bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba bafite icyemezo kigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.

Ibipimo byemewe ni ibyafashwe hifashishijwe uburyo buzwi nka RT-PCR, ndetse bikaba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72, ni ukuvuga iminsi itatu.

Aya mabwiriza akomeza agira riti 'Abana bari munsi y'imyaka itanu bo ntabwo bategetswe kwipimisha. Abagenzi baza mu gihugu bafite hejuru y'imyaka 12 bagirwa inama yo kuba barikingije byuzuye mbere yo kuza mu Rwanda.'

Aya mabwiriza kandi avuga ko abaza mu Rwanda bagomba kumara iminsi itatu bari mu kato ndetse bakiyishyurira ikiguzi cya hoteli. Ibipimo bya PCR bigomba gufatwa bageze ku Kibuga cy'Indege cyangwa ahandi bashobora kugera mu Rwanda banyuze.

Ibi kandi bijyana n'uko mu gihe iyo minsi itatu yaba irangiye, abagenzi bagomba gufatwa ibipimo ndetse bakazajya bemererwa kuva mu kato ku munsi wa gatatu nyuma yo gufatwa ibipimo bya Rapid test, batazajya babyishyuzwa.

Ikiguzi cyo kwipimisha ku Banyarwanda cyagabanyijwe

Leta yatangaje kandi ko ku Kibuga cy'Indege, ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR, kizajya kishyurwa amadorali 60$ arimo 50$ yo kwipimisha ndetse na 10$ y'ibindi bikorwa bijyanye nabyo.

Aya mabwiriza akomeza agira ati 'Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwipimisha Covid-19 ngo bamenye uko bahagaze, abaza mu Rwanda bavuye mu mahanga baje mu biruhuko by'iminsi mikuru, Guverinoma izaborohereza mu kwishyura.'

Abipimisha bakoresheje PCR ku munsi bagereyeho ku Kibuga cy'Indege ndetse n'umunsi wa gatatu wo kuba mu kato, bazajya bishyura ibihumbi 40 Frw, aho kuba ibihumbi 57 Frw bishyuraga mbere.

Ku bipimisha bakoresheje PCR ku munsi wa karindwi bazajya bishyura ibihumbi 30 Frw aho kuba ibihumbi 47 Frw.

Abanyarwanda bajya mu mahanga na bo bategetswe kuba barakingiwe byuzuye

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko 'Abanyarwanda bose bava mu gihugu bajya mu mahanga bategetswe kugaragaza icyemezo cy'uko batarwaye Covid-19. Abemerewe gusa ni abipimishije bakoresheje PCR kandi ibipimo bikaba byarafashwe mu gihe cy'amasaha 72 mbere yo guhaguruka ku Kibuga cy'Indege.'

Yongeyeho ko 'PCR ku bagenzi baza cyangwa abava mu Rwanda igomba kuba yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Laboratwari y'Igihugu, Ibitaro by'Intara cyangwa Ibitaro by'Akarere. Ibindi bipimo nka Rapid test ntabwo byemewe.'

Aya mabwiriza mashya kandi avuga ko 'Abantu bashobora kwishyura ibipimo byabo iminsi ibiri mbere yo gukora ingendo zabo.'

Akomeza agira ati 'Abagenzi bagirwa inama yo kugenzura amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ateganywa n'ibihugu baba bagiyemo. Abanyarwanda bose bari hejuru y'imyaka 12, bava mu Rwanda bategetswe kuba barikingije byuzuye.'

Mu gihe umuntu yipimishije bikagaragara ko arwaye Covid-19 ari mu Rwanda, azajya afashwa binyuze mu buryo bwashyizweho kugeza akize ariko akaba agomba kwiyishyurira ikiguzi cy'ibizamugendaho byose.

Imibare y'inzego zishinzwe ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 4 Mutarama 2022, abarenga ibihumbi 116 ari bo bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda mu gihe abo imaze guhitana ari 1.357.

Abantu bose bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza andi mabwiriza asanzweho yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera.

Guverinoma yakomoreye abava muri Afurika y'Amajyepfo, Abanyarwanda basohoka mu gihugu bategekwa kuba bakingiwe Covid-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basohoka-mu-gihugu-bategetswe-kwikingiza-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)