Inguzanyo ya 'Nguriza Nige' yitezweho korohereza umwarimu kwiga no kwishyurira abana be amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma ya serivisi zitandukanye ibagenera zibafasha kubona amafaranga, kuri ubu yabashyiriyeho indi gahunda yiswe 'Nguriza Nige' ibafasha kwishyura amafaranga y'ishuri bo ubwabo cyangwa mu gihe bashaka kwishyurira abana babo.

Ni serivisi abarimu bavuga ko izabafasha cyane, kuko ituma bahabwa amafaranga y'inguzanyo hadashingiwe ku mushahara, nk'uko bivugwa na Clemence Karame, umwarimukazi uhagarariye abandi barimu muri Koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera. Avuga ko abarimu bari basanzwe bahabwa inguzanyo ishingiye ku mushahara w'abarimu mutoya ugasanga inguzanyo bahabwa ntizihagije.

Clemence Karame, umwarimukazi uhagarariye abandi barimu muri Koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera
Clemence Karame, umwarimukazi uhagarariye abandi barimu muri Koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera

Ati ' Ni yo mpamvu iyo ya 'Nguriza Nige' izaza yunganira kandi ikagira ikintu kinini ikemura cyane ko ari n'inguzanyo itagira ingwate, kandi ikaba ari inguzanyo ishobora kudashingira ku mushahara.'

Guhabwa inguzanyo ishingiye ku mushahara ngo byabuzaga bamwe kwaka amafaranga menshi ashobora gukemura ikibazo bafite, nk'uko Clemence Karame yakomeje abisobanura, ati 'Guhabwa inguzanyo hashingiwe ku mushahara byatumaga bamwe bafite umushahara mutoya, urugero niba yifuza inguzanyo ya miliyoni ntayibone bitewe n'umushahara afite. Ni yo mpamvu iyo nguzanyo tuzaka idashingiye ku mushahara izadufasha kubona amafaranga twifuza adufasha gukemura ibibazo.'

Yatanze urugero rw'uko abarimu bamwe bifuza gukomeza amashuri mu byiciro byisumbuyeho, bakagira imiryango bagomba gutunga, bakagira n'abanyeshuri bagomba kwishyurira. Byose kubikora ngo byagoranaga, ariko iyo gahunda ya 'Nguriza Nige' ngo izabafasha gukemura ibyo bibazo byose.

Ukeneye iyo nguzanyo ngo bizamusaba gufunguza konti akajya ashyiraho amafaranga uko agenda ayabona, ari byo bita 'Nzigamira Nige' nyuma y'igihe runaka akazajya kwaka inguzanyo ya 'Nguriza Nige' ariko hadashingiwe ku yo yizigamye.

Mpatswenumugabo Jacques, umwarimu uhagarariye abandi muri koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo
Mpatswenumugabo Jacques, umwarimu uhagarariye abandi muri koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo

Mugenzi we witwa Mpatswenumugabo Jacques ni umwarimu uhagarariye abandi muri koperative Umwalimu SACCO mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Na we avuga ko iyi gahunda nshya ya 'Nguriza Nige' ije ari igisubizo ku barimu.

Ati 'Hari hasanzwe hari izindi nguzanyo na zo zadufashaga cyane kwiteza imbere, gutegura imishinga ibyara inyungu cyangwa n'ibindi bikorwa nk'inyubako. Iyi yo ije ari umwihariko mu buryo bwo gufasha abarezi kongera ubumenyi mu buryo bwo kwiga haba kuri bo ndetse no ku bana babo cyangwa abandi barera.'

Ati 'Urebye umushahara umwarimu ahembwa, n'izindi nshingano yabaga afite, hari aho yageraga intege zikaba nkeya bitewe n'uburyo aba yifuza ko umwana we yigamo. Iyi nguzanyo izunganira umwarimu muri bwa bushobozi yari afite kugira ngo abana be na bo babashe kwiga.'

Ni inguzanyo ikomoka ku kuba yarabashije kwizigamira kuri konti ya 'Nzigamira Nige' mu gihe cy'amezi atandatu, wizigamira ayo ushoboye buri kwezi, noneho bikamuhesha uburenganzira bwo kubona ya nguzanyo ya 'Nguriza Nige'. Umwarimu ashobora kwaka iyo nguzanyo agiye kwiga, cyangwa akayaka kugira ngo yishyurire umwana we ishuri.

Kugira ngo uhabwe iyo nguzanyo bizajya bishingira ku rupapuro rugaragaza amafaranga y'ishuri usabwa aho wiga, amafaranga ahite yoherezwa ku kigo, bitume uhawe inguzanyo adakoresha amafaranga mu bindi atayaherewe.

Kwishyura byo ngo bizajya bikorwa buri kwezi, uwayihawe akaba ashobora kwishyura ku mushahara, cyangwa akishyura akoresheje ubundi buryo bitewe n'ahandi akura amafaranga.

Kuri iyo nguzanyo ngo hazajya hiyongeraho inyungu ya 13%, iyi nyungu ikaba ngo idahanitse cyane ugereranyije n'inyungu zitangwa ku zindi serivisi z'imari.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence

Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, avuga ko iyi nguzanyo ya 'Nguriza Nige' yashyizweho hagendewe ku byifuzo by'abanyamuryango b'iyo koperative. Avuga ko babanje gushyiriraho abarimu uburyo bwa 'Nzigamira Nige' aho bizigamira amafaranga akazabafasha mu kwishyura amashuri yabo n'ay'abana babo, ariko mu rwego rwo kubunganira hakaba harongeweho iyi gahunda yo kubaguriza kugira ngo babone amafaranga ahagije yo kwishyura amashuri.

Ati 'Turizera ko abarimu bose bagera mu bihumbi 40 bazayitabira, turateganya kuyishyiramo amafaranga atari munsi ya miliyari umunani mu ntangiriro.'




Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/inguzanyo-ya-nguriza-nige-yitezweho-korohereza-umwarimu-kwiga-no-kwishyurira-abana-be-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)