Ayo mafaranga atangwa binyuze muri Caritas ya Diyoseze ya Butare muri gahunda yayo yo gufasha abatishoboye no gushyigikira uburezi mu Rwanda.
Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare, Padiri Gilbert Kwitonda, yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022 ubwo abayobozi b'ibigo by'amashuri gatolika muri iyo Diyoseze bahuriraga mu nama igamije gutegura icyumweru ngarukamwaka cy'uburezi.
Yagize ati 'Mu byo twakoze uyu mwaka muri ibi bihembwe bibiri twatanze amafaranga miliyoni 129,6 Frw afasha abana 2,876 bo mu mashuri biga bataha, kugira ngo babone ifunguro rya saa Sita.'
Yavuze ko ubusanzwe bafashaga abanyeshuri biga bacumbika mu bigo ariko kuva aho Leta ishyizeho gahunda yo kugaburira abana biga bataha bagafatira ifunguro rya saa Sita ku ishuri, nabo basanze ari ngombwa kujya muri uwo murongo 'Kuko hari abana benshi batabona ifunguro bigatuma batiga neza.'
Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, yavuze ko gahunda ya 'School Feeding' igomba gushyigikirwa, bityo asaba ko Abakirisitu bose gutanga umusanzu wabo kugira ngo bigerweho 100%.
Ati 'Ndagira ngo nsabe Abakirisitu bose biturutse muri paruwasi kumva ko bagomba gutuma abana biga mu ishuri ryo kuri paruwasi yabo bose barya, kumvisha abantu wenda ko n'abo bana bose basangira.'
Musenyeri Rukamba yavuze ko kuba ku mashuri amwe hari abana barya abandi ntibarye, ari ibintu bibi kuko bituma bamwe muri bo biga bababaye ku mutima.
Nkezumuremyi Thadee uyobora G.S St Laurent mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko ubwo baheruka kubarura, basanze ishuri riri imbere mu gutanga amafaranga ya School Feeding rigeze kuri 25% naho andi ari kuri 10%.
Ati 'Caritas yaradufashije cyane kuko hari abana usanga baturuka mu miryango ikennye, abo nibo bafashijwe kuri ubu bakaba babasha kurya neza nta kibazo.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye ubufasha Diyosezi ya Butare itanga kugira ngo abanyeshuri bose babashe gusangira, asaba n'ababyeyi kubigiramo uruhare.
Ati 'Ni uruhare rwiza kandi dushima kuko ni ugufasha ba bana batishoboye, ariko mu buryo burambye ababyeyi babigizemo uruhare ni bwo gahunda yagerwaho 100% kandi bigakorwa mu buryo butavunanye.'
Mu bihembwe bibiri by'umwaka w'amashuri wa 2021/22 hafashijwe n'abana batishoboye biga mu bigo by'amashuri bibacumbikira aho muri Diyoseze ya Butare hamaze gufashwa abagera kuri 469 batangirwa asaga miliyoni 75 Frw.
Abiga muri kaminuza batishoboye bafashijwe muri uyu mwaka bagera kuri 29 batangiwe asaga miliyoni 12 Frw.
Mu gutoranya abagomba gufashwa, habaho imikoranire hagati y'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na za paruwasi za Kiliziya Gatolika.