Minisiteri yuburezi yasuye ibigo birimo FAWE... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihembwe cya kabiri cy'amashuri cyatangiye tariki ya 10 Mutarama 2022, hamwe na hamwe hagiye hagaragara imbogamizi zatewe n'icyorezo cya Covid-19, bigendanye n'ingamba zo kuyirinda ndetse no kuba hari ibikoresho bidahagije cyangwa imibereho y'abana bahiga.

Mu rwego rwo kureba uko ibibigo byatangiye no guhanura abana bahiga ndetse no kumenya ingorane ubuyobozi bw'aya mashuri bwahuye nazo, harimo no kurebera hamwe imyiteguro y'abana muri iki gihembwe cya kabiri, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi wa REB Mbarushimana Nelson n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwasuye ibigo bibiri byo muri Gasabo harebwa uko igihembwe cya kabiri cyatangiye.

Mu kugera kuri aya mashuri aherereye mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo, aba bayobozi bari bayasuye basobanuriwe byimbitse ku itangira ry'amashuri muri ibi bigo byombi, babwirwa uko itangira ryagenze, imbogamizi zabonetsemo muri rusange,….Muri uru ruzinduko kandi umuyobozi wa REB, yaganiriye n'abanyeshuri ubwabo abaha impanuro zijyanye no kwiga neza no gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113476/minisiteri-yuburezi-yasuye-ibigo-birimo-fawe-girls-school-mu-itangira-ryigihembwe-cya-kabi-113476.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)