Guverinoma yavuze ku Banyarwanda bahunga Igihugu kubera inkingo za Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abitangaje mu gihe hari inkuru zimaze iminsi z'Abanyarwanda bajya mu bihugu by'ibituranyi bavuga ko bahunze inkingo za Covid-19, zatangiye kuvugwa mu mpera za 2021, ubwo 12 bafatirwaga i Burundi.

Uretse abo 12, hari abandi bivugwa ko barenga 100 bambutse umupaka binjira muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize.

Bavuze ko barimo guhunga amategeko y'igihugu cyabo abasaba gukingirwa Covid-19. Ibi byavuzwe kuri uyu wa Gatatu n'abo ku ruhande rwa Congo babakiriye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko abaturage bahunze Igihugu ku mpamvu zidasobanutse kuko ntawigeze abategeka kwikingiza ku ngufu.

Ati 'Urukingo mu Rwanda ntabwo ari itegeko, ntawe babihatira, ibi bintu rwose bisobanuke. Ariko ku rundi ruhande hari ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda, bwo kubasobanurira ibyiza by'inkingo, uretse ko nyuma y'imyaka ibiri aho bigeze umuntu yakagombye kubyibonera.'

Mukuralinda yibukije ko n'ubwo kwikingiza ari uburenganzira bw'umuntu ariko buri wese akwiye kwibuka ko na mugenzi we afite uburenganzira, bityo umuntu adakwiriye gukoresha uburenganzira bwe mu kubangamira ubw'abandi.

Ati 'Ntabwo rero ushobora kwitwaza uburenganzira bwawe ngo ubangamire ubw'abandi. Ibyo bintu bisobanuke kuko aho uburenganzira bwawe burangirira niho ubwa mugenzi wawe butangirira.'

Yakomeje agira ati 'Niba Leta yarafashe igihe gihagije cyo kugusobanurira, nawe ukaba uzi ingaruka za Covid-19, Leta ikakuzanira inkingo, ikakuzanira ibishoboka byose kugira ngo tubashe guhangana n'iki cyorezo ukanga kwikingiza, yego ni uburenganzira bwawe ariko jya wibuka ko bugarukira aho ubw'abandi butangirira.'

Avuga ko niba umuturage afashe icyemezo cyo kwanga kwikingiza ariko ejo akabuzwa kwinjira muri bus cyangwa mu isoko kugira ngo atanduza abandi, ariwe uzirengera ingaruka z'icyo cyemezo yafashe.

Ati 'Ntawe uzanakubwira ngo dore kakubayeho, ngaho ngwino wikingize ubone guhabwa izo serivisi. Oya, ugomba kubyumva hanyuma akaba ari wowe wikingiza ku bushake.'

Gusaba abantu kwikingiza ntaho bihuriye no guhungabanya uburenganzira bwabo

Hari ingero z'abaturage bari baranze kwikingiza ku bw'impamvu bahuzaga n'imyemerere yabo.

Muri abo bantu harimo abahinduye imyumvire nyuma yo kwigishwa, baza kwemera gufata urukingo rwa Covid-19, kandi bagaragaza ko nta ngaruka byabagizeho.

Mukuralinda ati 'Hariho abari baranze kubyumva hanyuma barasobanurirwa, barabyumva barahinduka, barikingiza.'

Hirya no hino hashyizweho abakangurambaga bashishikariza abantu kwikingiza Covid-19. Ni ibintu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima n'inzego zitandukanye.

Mukuralinda ati 'Abantu batandukanye kuba Leta ifite abakangurambaga bagenda bigisha abantu no kubyitiranya no kubashyiraho igitutu.'

Yakomeje agira ati 'Niba hari umuntu [mu bakangurambaga] warengereye akaba yakoresha igitutu, ntabwo bigomba kwitirirwa bose, ntabwo bigomba kwitirirwa Leta, ahubwo niba hari n'aho bibaye, uwo muntu yigishwe nibiba na ngombwa akurweho hashyirweho abandi.'

Guverinoma y'u Rwanda yemeye koko ko hari abantu bafashwe bagerageza kwambuka mu bihugu duturanye bakanavuga ko bahunze inkingo ku bw'imyemerere yabo, ariko nta gikuba cyacitse.

Mukuralinda ati 'Nibyo koko abantu baragenda, nibyo koko hari abagenda kubera imyemerere yabo cyangwa imyumvire iri hasi ariko ntaho bihuriye no kuba bavutswa uburenganzira bwabo.'
Nta gikuba cyacitse!

U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, ndetse kuva icyo gihe inzego zishinzwe ubuzima zakomeje gusobanura ibyiza byo kwikingiza.

Birimo kuba inkingo zongera ubudahangarwa bw'umubiri ari nabwo bubasha guhangana na virusi itera Covid-19, bityo uyanduye ntarembe cyangwa se ngo imuhitane.

Kugeza ubu mu Rwanda abarenga miliyoni 5,8 bamaze guhabwa dose ebyiri z'inkingo za COVID-19, mu gihe abarenga miliyoni 7,8 bo bahawe iya mbere.

Kuri ubu kandi hagezweho gahunda yo gutanga dose ya gatatu [izwi nk'urukingo rushimangira], aho abarenga ibihumbi 400 bamaze gufata urwo rukingo rushimangira.

Mukuralinda ati 'Abantu rero ntabwo bakwiye kureba kuri abo bantu cumi na bangahe cyangwa 100 bakibagirwa ko abarenze miliyoni zirindwi bamaze gukingirwa, bakirengagiza ko abarenga ibihumbi 400 bamaze gufata urukingo rushimangira.'

Yakomeje agira ati 'Niba mu gihugu turi abantu barenga miliyoni 12 abantu bakavamo bagahunga igihugu ku bw'imyemerere yabo cyangwa se imyumvire, ntabwo bigomba kuvugwa ko byacitse mu gihugu ngo barimo guhunga igihugu.'

Guverinoma y'u Rwanda kandi yaburiye abihayimana cyangwa abafite indi myumvire bashuka abaturage bakababuza kwikingiza bababeshya ko bagiye gushyirwamo utwuma cyangwa ibindi bintu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yavuze ko abaturage bahunze Igihugu ku mpamvu zidasobanutse kuko ntawigeze abategeka kwikingiza ku ngufu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yavuze-ku-banyarwanda-bahunga-igihugu-kubera-inkingo-za-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)