Header Ads Widget

Technology

Umu Diaspora Yibasiye Abanyarwanda babaka amafaranga cyangwa telephone zihenze kandi amafaranga bayabona yabavunnye (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

Umugabo ukoresha amazina ya 'Cece lenovergien lemunyarwanda' ku rubuga rwa instagram yashyize hanze amashusho yiyama abantu bamwe baka amafaranga cyangwa se telefone zihenze aba diaspora, ababwira ko nabo amafaranga bayabona bavunitse.

Muri aya mashusho, uyu mugabo uba mu gihugu cya Norvege, yumvikanye afite uburakari yerekana ko nabo baba mu buzima bugoye. Aya mashusho yafatiye mu modoka ubwo yaratwaye mu muhanda wuzuyemo urubura, uyu mugabo yavuzeko amafaranga bayavunikira ndetse baba bari mubyago bitewe n'ahantu batuye cyangwa bakorera.

Akaba yakomeje asaba ko mu mwaka wa 2022 abantu bahinduka kuko nta muntu waguha ikintu cy'ubusa.

Reba amashuhso uko byari byifashe.



Source : https://yegob.rw/umu-diaspora-yibasiye-abanyarwanda-babaka-amafaranga-cyangwa-telephone-zihenze-kandi-amafaranga-bayabona-yabavunnye-video/

Post a Comment

0 Comments

Nature