Icyo Abanyarwanda bamenya kuri virusi nshya ya Corona yihinduranyije yiswe 'IHU' #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Virusi (variant) yiswe 'B.1.640.2', ikaba yaragaragaye bwa mbere mu murwayi w'umugabo mu bitaro bya Kaminuza yo mu Bufaransa byitwa 'University Hospital Institute (IHU)' biherereye mu Majyepfo y'u Bufaransa.

Iyo virusi nshya ngo yagaragaye mu gihe kimwe na virusi yiswe 'Omicron' yabonetse bwa mbere muri Afurika y'Epfo nk'uko byatangajwe na 'Bloomberg', iyo rero ngo ni yo mpamvu iyo virusi nshya yiswe IHU variant'.

Ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, ni bwo Abdi Mahamud ushinzwe ibijyanye n'icyorezo cya Covid-19 mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yemeje ko virusi ya B.1.640.2 cyangwa se IHU variant, ikomeje gukurikiranwa no kugenzurwa, kandi bikaba bigaragara ko atari virusi ikwirakwira cyane nk'uko byatangajwe n'Ikinyamakuru New York Times.

Ku ruhande rw'u Rwanda nk'uko byasobanuwe na Julien Mahoro Niyingabira ushinzwe ibijyanye n'itumanaho mu Kigo cy'igihugu cyita ku Buzima (RBC), ngo Abanyarwanda ntibagombye gukuka umutima kuko bumvise ko hari iyo virusi nshya.

Yagize ati 'Ubundi Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima ni ryo ryemeza niba virusi nshya yadutse ari virusi yo kwitondera cyane (variant of concern), hanyuma hagafatwa ingamba zijyanye n'uko iyo virusi iba iteye'.

Ubu rero ngo OMS ntiravuga ko iyo virusi nshya ya IHU iteye impungenge, kandi no muri Minisiteri y'Ubuzima y'u Rwanda, ngo hari abashakashatsi bakora buri munsi bashinzwe guhora bareba niba 'variant' runaka ihari koko, igihe babonye ko ihari kandi bakareba igikwiye gukorwa, bakagira inama inzego zifata ibyemezo, hagafatwa ingamba zo kwirinda no kumenyesha abantu amakuru y'iyo virusi.

Mahoro ati 'Buriya haba habayeho za virusi zihinduranya nyinshi, ariko hari n'izitamenyekana. Ntabwo Abanyarwanda bakwiye guterwa ubwoba n'iyo virusi ya IHU, kuko ntabwo iragaragara nka 'variant' yo guhangayikirwa. Ariko kuko hari abantu bashinzwe gukurikirana ibijyanye n'icyorezo cya Coronavirus, iyo bamenye ko 'variant' runaka yaje iteye impungenge, bashingiye no ku biba byatangajwe na OMS, ni bo batanga amakuru, inzego zifata ibyemezo zigashyiraho ingamba zo kwirinda zigendeye kuri ayo makuru'.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/icyo-abanyarwanda-bamenya-kuri-virusi-nshya-ya-corona-yihinduranyije-yiswe-ihu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)