Kiyovu yanze amafaranga ya Haringingo werekeje muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Haringingo Francis ari mu mayira abiri nyuma yo kumvikana na Rayon Sports ariko Kiyovu Sports yanze ibiganiro bishoboka byose ngo imurekure.

Uyu mutoza usigaje amezi abiri muri Kiyovu Sports ngo amazezerano ye arangire, yari azi ko kwerekeza muri Rayon Sports bizoroha gusa byaranze.

Haringingo akaba yari yumvikanye na Rayon Sports kuyitoza umwaka w'imikino wa 2026-27 ariko hakiyongeraho no gusoza uyu mwaka w'imikino.

Gusa Kiyovu Sports yabwiye Haringingo ko idashobora kumurekura adasoje amasezerano ye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza uhembwa hagati ya miliyoni ebyiri n'igice n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda ku wa Gatanu yahembwe.

Uyu mutoza akaba yaregereye Kiyovu ngo yishyure amezi abiri asigaje ariko bamubwira ko bidakunda.

ISIMBI yamenye amakuru ko bamwe mu bajyanama ba David, perezida wa Kiyovu bamubwiye ko atazakora ikosa ryo kumureka akagenda byaba ari agasuzuguro, ngo nashaka ntazongere kubatoza ariko ntazajye no muri Rayon Sports.

Rayon Sports nayo uko amasaha agenda ashira niko nayo igenda itekereza kabiri kuko uretse kuba Kiyovu itabishaka na Haringingo gusa yiteguye kwerekana uyu mutoza.

Haringingo Francis, Kiyovu Sports yanze kumurekura



Source : http://isimbi.rw/kiyovu-yanze-amafaranga-ya-haringingo-wumvikanye-na-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)