CLADHO yamaganye ibikorwa bya RIB na Polisi byo kwereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamiryango iharahanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), yamaganye ibikorwa byo kwereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha kuko ngo usibye kuba binyuranyije n'amategeko, ngo binakoma mu nkokora ubwigenge bw'abacamanza mugihe baca imanza z'ababyecyakwaho ibyaha banyujijwe imbere y'itangazamakuru .

Ni kenshi Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB na Polisi bafata abacyekwaho ibyaha bakabereka itangazamakuru, ndetse imyirondoro yabo igatangazwa no ku mbuga nkorambaga.

 Impuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu (CLADHO) ivuga ko ibi ari ukwica amategeko nkana, ndetse iyi miryango yamaze kwandikira minisiteri y'ubutabera bayisaba guhagarika mu maguru mashya ibi bikorwa.

Me. Safari Emmanuel ni Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu CLADHO.

Ati ' Nawe urabizi iyo ufashe umuntu uti dore uriya mujura wagize ibi n'ibi n'ibi, ni ukuvuga ngo umuciriye urubanza mbere y'igihe. Ntabwo amategeko abyemera umuntu afatwa nk'umwere mu gihe cyose amategeko ataramuhamya icyaha.'

Mubihe bitandukanye RIB na Polisi bakunze gusobanura ko impamvu bereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha, ari uburyo bwo gukumira ko abantu bakwijandika mu byaha, ko ahubwo itangazamakuru ariryo rifite inshingano yo kutagaragza imyirondoro yabo.

 Nk'aha umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yarabajijwe kuri iyi ngingo aganira n'itangazamakuru rya Leta.

Ati 'Dukora inshingano zacu zo kuberekana, namwe mukore inshingano zanyu zo guhisha amasura yabo. Ntabwo RIB igira Camera, twebwe tuba turi mu kuzuza inshingano zo kwereka umuturage akazi dukora.'

Gusa CLADHO yo ntikozwa iyi ngingo yo kweraka itangazamakuru ucyekwaho icyaha ugamije gukumira ibyaha.

Me. Safari niwe ukomeza agira  ati 'Mubyukuri ufashe umuntu umujyanye hariya ngo ushaka gutinyisha abantu, ariko uburenganzira umwambuye ni bwinshi cyane. Icya mbere cyo umukojeje isoni, ubundi iyo bavuze ngo turacyabakurikirana, turacyakora iperereza, niba ugikora iperereza rero bivuze ngo ntabwo uragira ibimenyetso bifatika.'

Bamwe mubaturage bo bagaragaza kutavuga rumwe kuri iyi ngingo yo kwereka itangazamakuru ucyekwaho ibyaha.

Hari ababishyigikiye ariko abandi bakabyaganira kure.

 Umwe ati 'Ingaruka bimugiraho  ni uko iyo bamukurikiranye bagasanga nta cyaha afite, baba bamuteje ikimwaro.'

Mugenzi we  ati 'Ahubwo bajye berekana n'amasura yabo abantu babamenye neza, baba bagicyekwaho, ariko buriya 90% byanga bikunda haba harimo abakoze ibyaha. Wenda tuvuge ni batanu hashobora kuba harimo nka batatu bakoze icyo cyaha.'

Undi nawe ati 'Bamwe muribo ntabwo tumenya igihe byaje kugenda. Bamwereka itangazamakuru rikamugaragaza, uko yahanwe ntitubimenya, niba bamurekura niba bamufunga ntabwo tubizi.'

Ingaruka ni nyinshi mugihe Ministeri y'Ubutabera yaba idahagaritse ibikorwa byo kwereka itangazamakuru abafashwe bacyekwaho ibyaha.

Zimwe muri izo ngaruka hashobora kwaduka umuco wo kugerekanaho ibyaha, hagamijwe guhindanya isura y'umuntu runaka no kubangamira ubwisanzure bw'abancamanza.

Me safari Emmanuel umunyamabanga nshingawbiko wa CLADHO arakomeza abisobanura.

Ati 'Ushobora kuba umuco kuKo turazi ko sosiyete irimo ibibazo byinshi, hari n'abantu bashobora kwicara bakaremera abandi ibyaha batigeze bakora. Nonese ako kanya umuntu nibamuremera icyaha, ako kanya agahita yitwa umunyabyaha ahite ata imirimo ye, tuzi abantu bagiye baba abere bari mu mirimo, ariko batigeze bongera kuyisubiramo.'

Yunzemo agira ati 'Bijya binabaho ukabona umuntu bamufashe akajya kuri social media, inzego zose mu Karere zabimenye ngo kanaka yafashwe, ngo Umunyamabanga nshingwabikorwa yafashwe, noneho ejo n'ejo bundi umucamanza yakwinjira muri dosiye, yagaragaza ko umuntu yabaye umwere ugasanga kibaye ikibazo.'

Itangazo mpuzamahanga ry'uburengenzira bwa muntu mu ngingo ya 11, ivuga ko umuntu wese afatwa nk'umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu.

CLADHO ivuga ko yizeye ko inzego z'ubutabera zizumva ubusabe bwayo, zigahagarika ibyo gushyira mu itangazamakuru imyirondoro y'abacyekwaho ibyaha.

Daniel Hakizimana

The post CLADHO yamaganye ibikorwa bya RIB na Polisi byo kwereka itangazamakuru abacyekwaho ibyaha appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/01/12/cladho-yamaganye-ibikorwa-bya-rib-na-polisi-byo-kwereka-itangazamakuru-abacyekwaho-ibyaha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cladho-yamaganye-ibikorwa-bya-rib-na-polisi-byo-kwereka-itangazamakuru-abacyekwaho-ibyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)