Umukobwa wamamaye mu mashusho y'indirimbo 'Please Me' yashimye Imana yarokoye Se mu mpanuka yavuzweho cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cy'umunsi w'ejo tariki ya 11 Mutarama 2022, ibera mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka ya Toyota Land Cruiser yataye umuhanda ikagonga Camera yo ku muhanda izwi nka Sofia, ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry'amategeko y'umuhanda.

Ni impanuka yabereye ahitwa Rwandex, mu muhanda uva mu Mujyi werekeza i Remera. Amakuru avuga ko iyo modoka yari irimo umushoferi wenyine kandi ngo ntacyo yabaye.

Nyuma y'iyo mpanuka, amakuru yaje kumenyekana ko umushoferi wari uyitwaye ari papa wa Kayugi Eunice Musabe wamenyekanye nka Ezee Darling, nyuma yo kugaragara mu mashusho y'indirimbo Please Me y'umuhanzi Juno Kizigenza, agashijwa kwambara ubusa.

Uyu mukowa Ezee wakuze aririmba muri korari, yakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko iyi ndirimbo isohotse mu buryo bw'amashusho, akagaragaramo yambaye ubusa ibintu bitari bimenyerwe mu mashusho y'indirimbo mu Rwanda.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, uyu mukobwa yifashishije indirimbo y'umuhanzikazi Aline Gahongayire yitwa Ndanyuzwe n'indi ya Pentatonix maze ashyiraho amafoto y'imodoka ya se hari aho yacuramye muri iyo mpanuka ikomeye.

Muri ayo mafoto uyu mukobwa yayaherekeresheje amagambo agira ati : 'Urakoze Mana kuba warokoye papa, uri Imana ikora'' arongera ati : 'Urakoze Mana kuba warokoye papa, izina ryawe rihabwe ishimwe n'icyubahiro."



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umukobwa-wamamaye-mu-mashusho-y-indirimbo-Please-Me-yashimye-Imana-yarokoye-Se-mu-mpanuka-yavuzweho-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)