Yatewe inda ku myaka 9 ashyingirwa ku myaka 11 bituma agira abana 6 ku myaka 16 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukecuru witwa Sherry Johnson akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera inkuru y'ubuzima budasanzwe yaciyemo,bwatumye ku myaka ye 16 gusa abyara abana 6.

Uyu mukecuru wasambanyijwe ku ngufu bwa mbere afite imyaka 9 n'umudiyakoni wo mu itorero ryabo wari ufite imyaka 18 agatwita ndetse akanabyara,yaje gushyingirwa umugabo ku myaka 11 gusa,abyara abana 6 ku myaka 16.

Uwo musore wamusambanyije afite imyaka 9 ngo yacunze ababyeyi be n'abavandimwe be bagiye gusenga hanyuma aza mu rugo rwabo.Johnson yabisobanuye agira ati: "Byari birahagije kumanuka ingazi ziva ku itorero ryacu kugira ngo winjire mu gikoni cyacu.Aho niho yamfatiye ku ngufu.Nakangutse numva andi hejuru."

Johnson yabwiye nyina uko byagenze byose aramwinginga ngo amufashe kumva ibyo yahuye nabyo. Nubwo yari akiri muto, yari azi ko hari ibitagenda neza. Ariko nyina yaramwirengagije ndetse ntiyamwizera. Ndetse yabwiye itorero ko Johnson ari umubeshyi.

Johnson agira ati: "Nabaye igitambo cyo guhisha ibyo yakoze." Johnson yashakaga guhunga iwabo,ariko nta hantu na hamwe yari afite ajya kandi yari afite imyaka icyenda gusa. Yaje kumenya ko atwite nyuma y'amezi make asambanyijwe na diyakoni.

Abashinzwe imibereho myiza y'abaturage baratabaye, ariko Johnson ntiyashobora kubabwira se w'umwana we kuko yari afite ubwoba. Nyina yamubwiye kandi ko agomba kubigira ibanga kugira ngo adasebya izina rye.

Johnson yahise yirukanwa na diyakoni wongeye kumusambanya ubwo bakoraga urugendo bava Tampa berekeza i Miami.

Ubwo yagumanaga na diyakoni ku bilometero ibihumbi uvuye iwabo, yabyariye mu bitaro. Johnson yavuze ko nyina atigeze amusura cyangwa ngo aze kureba uruhinja rwe rushya.

Igihe yari afite imyaka 11, yahatiwe gushyingiranwa ku ngufu n'uyu mudiyakoni wamufashe ku ngufu we wari afite imyaka 20. Nyina yamuteguriye umutsima w'ubukwe,ikanzu n'ibindi.

Nyuma yubukwe, uyu mudiyakoni yatangiye kumubabaza, haba mu byiyumvo ndetse no ku mubiri. Igihe cyose yamuteraga inda yahitaga amusiga, hanyuma akagaruka umwana amaze kuvuka kugira ngo yongere kumutera inda.Johnson yagize imyaka 16, amaze kubyara abana batandatu.

Amaherezo, uyu mudiyakoni yarafunzwe azira ko atishyuye indezo y'abana. Johnson yagerageje gusaba gatanya ariko ntiyabishobora kuko atari yakageza ku myaka 18 y'ubukure.

Nyuma yaje kubona iubufasha bwihariye maze atandukana na diyakoni afite imyaka 17. Johnson yahise ashyingirwa bwa kabiri, kandi muri ibyo bihe byombi yarahohotewe.

Yabyaye abandi bana batatu nyuma.Hashize imyaka igera kuri itanu, arangije amashuri yisumbuye afite imyaka 55.

Ubu n'umubyeyi w'abana icyenda na nyirakuru w'abuzukuru barenga 30.Akomeje guhirimbanira ihagarikwa ishyingirwa ry'abana muri Amerika. Abana be, bazi ibyo yanyuzemo akiri muto, bamuha inkunga yose akeneye.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yatewe-inda-ku-myaka-9-ashyingirwa-ku-myaka-11-bituma-agira-abana-6-ku-myaka-16

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)