Umuziki wa Rumba watsitswe mu murage wa UNESCO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rumba yo muri Kongo, bumwe mu bwoko bw'umuziki uzwi cyane muri Afurika, n'injyana yawo, ubu birinzwe nk'umurage w'isi n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n'umuco (UNESCO).

Bigezweho nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe n'ibihugu bibiri â€" Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'igihugu bituranye cya Congo-Brazzaville.

Ibi bihugu bihuriye mu cyahoze ari ubwami bwa Kongo â€" aho iyi njyana ikomoka, nkuko bikubiye mu busabe bwatanzwe n'ibihugu byombi.

Ijambo 'rumba' ubwaryo riva ku ijambo 'Nkumba' ry'Ikikongo rivuze umukondo.

Umuziki wa rumba wo muri Congo wiyongereye ku yindi mirage irinzwe na UNESCO irimo nk'umuziki wa reggae wo muri Jamaica, iri ku rutonde rw''imirage ntakorwaho y'umuco wa muntu'. UNESCO ivuga ko gushyirwa muri uru rwego bifasha 'kugumana uruhurirane rw'imico muri iki gihe isi ikomeje guhinduka umudugudu'.

Umuziki wa rumba n'imibyinire yawo yo kwihotagura byabaye ikirango cy'urugamba rwo guharanira ubwigenge mu kinyejana cya 20, nkuko bivugwa n'umuyobozi mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay. Yongeyeho ko iyi 'miterere ya politiki y'uyu muziki itanga urugero ku bahanzi benshi cyane ku isi muri iki gihe'.

Nubwo ifite inkomoko muri Afurika, rumba mu mitwe ya benshi bo hanze y'uyu mugabane ihuzwa cyane n'imbyino zo muri Amerika y'epfo. Rumba yo muri Cuba yagizwe umurage w'isi wa UNESCO mu mwaka wa 2016.

Ubwoko bwa rumba yagaragaye muri Cuba mu kinyejana cya 19 bufite inkomoko mu kuvuza ingoma kw'abacakara bakurwaga muri Afurika yo hagati, kwahujwe n'injyana z'abakoloni bo muri Espagne bakolonizaga Cuba.

Mu gihe ibihugu byo muri Afurika byaharaniraga ubwigenge ku bakoloni, indirimbo Indépendance Cha Cha y'umuhanzi Le Grand Kallé wo muri Congo yatumye benshi bagira umutima wo kwishyira hamwe, ndetse ifatwa nk'indirimbo ya mbere yakunzwe cyane ihuza Abanyafurika.

Mu myaka yakurikiyeho hadutse itsinda Zaïko Langa Langa n'umuhanzi wamamaye cyane wo muri iryo tsinda, Papa Wemba. Mu bo yatoje harimo Koffi Olomidé n'ubu ukiri umuhanzi uzwi cyane no mu rubyiruko rw'abahanzi bakiri bato nka Fally Ipupa.

Hari impaka zigibwa muri iki gihe hibazwa niba abahanzi bashya bo mu njyana ya rumba bagikurikiza umwimerere wayo.

Nta gushidikanya ko umuziki wa rumba wamamaye ku isi, kandi abawushyigikiye bavuga ko UNESCO yakoze igikwiye iwushyira mu murage wayo, ukazanafasha abanyamuziki bazabaho mu bihe biri imbere.

Profeseri André Yoka Lye Mudaba, wo mu kigo cy'igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo guteza imbere rumba, yabwiye BBC ati: 'Ntitugomba kurekera aha gusa kuri ibi twagezeho.

'Ibi ni ibiduteye akanyabugabo ko gushyiraho ingamba zinoze kandi zirimo guhanga udushya kurushaho zo gutuma urwego rw'ubuhanzi ruba urw'umwuga'.

SRC:BBC

The post Umuziki wa Rumba watsitswe mu murage wa UNESCO appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/12/15/umuziki-wa-rumba-watsitswe-mu-murage-wa-unesco/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)