Abakobwa bagiye gutangira kwiyandikisha muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bazatangira kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.

Kuri iyo tariki, ni bwo abategura iri rushanwa bazatangaza ku mugaragaro uko iri rushanwa rizakorwa harimo aho rizabera ndetse n'amatariki y'uko iki gikorwa kizagenda.

Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe muri iri rushanwa ntibyahindutse cyane, kuko hazakurikizwa ibyagendeweho bivuguruye byo mu mwaka w' 2020.

Indi mpinduka yitezwe muri iri rushanwa, ni uko abakobwa bazatsinda ku rwego rw'Intara nabo bazahabwa ibihembo. Ni mu gihe mu 2020, abakobwa bose bageze mu mwiherero wahawe Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 iri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico.

Iri rushanwa rizasozwa ku wa 26 Ukuboza 2021, ari bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss World asimbura umunya-Jamaica, Tonn-Ann Singh.

Miss Rwanda ya 2021 yiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', kubera amavugurura n'imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI). Â Ã‚ Ã‚ 

Uhereye ibumoso: Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 aritegura gutanga ikamba



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112573/abakobwa-bagiye-gutangira-kwiyandikisha-muri-miss-rwanda-2022-112573.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)