Umuvugizi wa Polisi yasabye abantu kureka kwirara no gucika ku mvugo zitiza umurindi Covid-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 15 Ukuboza 2021, mu kiganiro bamwe mu bagize guverinoma n'uhagarariye Polisi bagiranye n'itangazamakuru, bagaruka ku ngamba zivuguruye guverinoma yafashe mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bwa Covid-19.

Inama y'Abaminisitirri yateranye kuri uyu wa Kabiri, iyobowe na Perezida wa Repubulika, yafashe ingamba zirimo no guhagarika ibitaramo, abakozi ba leta basabwa gukorera mu rugo bakajya mu biro aho biri ngombwa ndetse n'ibikorwa by'inzego z'abikorera bisabwa gukoresha abantu 50%.

Iyi myanzuro yaje mu gihe Minisiteri y'Ubuzima itangaje ko ubwoko bushya bwihinduranya bwa Covid-19 bwiswe Omicron nyuma yo kugaragara muri Afurika y'Amajyepfo bwagaragaye mu Rwanda ku bantu batandatu barimo abagenzi binjiye mu gihugu n'abo bahuye nabo.

Kubera imibare y'abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera ugererenyije n'iminsi ishize, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ibi biri guterwa nuko abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda Covid-19 harimo kutambara agapfukamunwa.

Ati 'Ikigaragara abantu baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk'uko bigararira mu mibare y'abantu bafashwe na Polisi barenze ku mabwiriza. Kuva tariki 5 kugeza 14 Ukuboza hafashwe abantu ibihumbi 59,295 batambaye agapfukamunwa, abantu barenga ibihumbi 7 bafatwa barengeje amasaha yo kugera mu ngo, abantu 1,081 banyweranga mu tubari tutemewe gukora.'

Aha niho CP Kabera yahereye asaba abantu gucika kuri zimwe mu mvugo zituma abantu badohoka nka mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe n'izindi.

Yagize ati 'Hari imvugo abantu benshi bari gukoresha bakwiye kureka kuko zica abantu intege bakadohoka. Hari abavuga ngo Mbere ya Covid-19 nkaho yarangiye, Mpobera twarikingije, Kuramo agapfukamunwa nkurebe neza, Wari wambaye neza nuko wambaye agapfukamunwa, n'ubu turacyumva ngo nta myaka ijana. Abantu batazitondeye bakazinjirana mu minsi mikuru ya noheri n'ubunani byavamo ibintu bikomeye. Abaturarwanda basubize amaso inyuma bibuke imyanzuro yafashwe tariki 18 Mutarama 2021.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yongeye guhwitura abakora mu mahoteli, amaresitora n'ahakira abantu kubera ko nabo badohotse ku ngamba zirimo gukaraba intoki, gupima umuriro, kwambara agapfukamunwa ndetse no kudapimisha abakozi Covid-19 buri minsi 14 nk'uko amabwiriza abiteganya.

CP Kabera avuga ko bamwe bakora bitwaje ko abakiriya batabacikaho, gusa ngo mu gihe batagenzura niba birinda Covid-19 abo bakiriya bazababura kubera ko bishoboka ko aho bakorera hanafungwa.

Yongeye kandi guhwitura abanyamadini bikuriyeho amwe mu mabwiriza harimo kutambara agapfukamunwa ku baririmbyi, kutandika abantu bitabiriye amateraniro na za misa, kudahana intera no kudakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amaturo. Maze abasaba kwikubita agashyi bakareka kudohoka.

CP John Bosco Kabera, yibukije abafite amahoteli kwita by'umwihariko ku bagenzi binjira mu gihugu bacumbika mu mahoteri yabo mu gihe bakiri mu minsi y'akato, maze bakamenya neza niba badasohoka muri hoteli bitazwi.

Ibi bijyana n'abafite utubari n'amaresitora bahissha intebe maze inzego zigenzura zamara kugenda bakazizana bakacyira abantu, uyu muco yasabye ko bawucikaho kuko badakwiye gukorera ku jisho rya Polisi cyangwa izindi nzego, ashimangira ko abazafatirwa muri aya makosa batazihanganirwa.

Ikindi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibukije abanyarwanda ni ugucika ku muco wo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cyane cyane muri iyi minsi mikuru ya noheri n'ubunani igiye kuza.

Ati 'Abantu bizihize noheli n'ubunani amahoro, bityo twirinde amakosa yose yabera mu muhanda akaba yahitana ubuzima bw'abantu. Gutwara ibinyabiziga abantu banyoye ibisindisha bimaze gufata indi ntera, muri Mutarama hafashwe abantu 170, ariko muri uku kwezi kwa Ugushyingo dusoje hafashwe abantu 384, kuva uyu mwaka watangira hamaze gufatwa abantu 2,923. Abantu birinde aya makosa ndetse n'ibihano biyaturukaho.'



Source : https://imirasire.com/?Umuvugizi-wa-Polisi-yasabye-abantu-kureka-kwirara-no-gucika-ku-mvugo-zitiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)