Umurambo w’umusore wari umaze iminsi itatu arohamye muri Muhazi wabonetse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo uwo musore yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kunanirwa koga ngo yambutse ibiti yari avuye gutema.

Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi rifatanya n’abaturage gushakisha umurambo ariko ntibawubona, nyuma y’iminsi itatu umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa 9 Ukuboza ureremba hejuru y’amazi.

Abaturage bawubonye nibo bahamagaye inzego z’umutekano zihita zohereza umurambo ku bitaro bya Gahini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yasabye ababyeyi kwitwararika bakarinda abana babo kujya koga mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko bishobora kubakururira urupfu. Yasabye n’abantu bakuru kuhitwararika.




source : https://ift.tt/3IGyyll
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)