U BUBILIGI: NTAGIHINDUTSE, ABANYEKONGO BARAFATIRWA MBARIGO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwami bw' U Bubiligi bukomeje kugaragaza izamuka rikabije ry'umubare w'abasaba ubuhungiro baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abasaba ubuhungiro bari hafi 1,250, mu gihe mu 2025 bageze ku 2,500. Mu mezi atatu ya mbere ya 2026 gusa, hamaze kwakirwa ubusabe burenga 450, ibintu byerekana ko iyi mibare ikomeje kuzamuka ku muvuduko ukabije.

Iyi mibare yatangajwe ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, i Kinshasa, aho Minisitiri w'u Bubiligi ushinzwe ubuhunzi n'abimukira, Anneleen Van Bossuyt, yari ari mu ruzinduko rw'akazi.

Anneleen Van Bossuyt yagaragaje ko ikibazo cy'abanyekongo basaba ubuhungiro giteye impungenge

Muri uru ruzinduko, yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Congo ku bibazo bitandukanye bijyanye n'abimukira. Mu ijambo rye, Minisitiri Van Bossuyt yagaragaje ko u Bubiligi bumaze igihe buhanganye n'iyongera rikabije ry'abasaba ubuhungiro baturuka muri RDC, ashimangira ko 'iyi mibare irenze urugero.' Yavuze ko n'ubwo Abanye-Congo bakirwa, bagomba kubahiriza amategeko n'inzira zemewe n'amategeko.

Yagize ati: 'Dushyira imbere politiki ikakaye ariko irimo ubutabera n'ubumuntu. Abanye-Congo barakirwa, ariko bagomba gukurikiza amategeko n'inzira zemewe.'

Minisitiri yanibukije ko gusaba ubuhungiro bigengwa n'amasezerano mpuzamahanga arimo ay' I Genève, kandi ko bigenewe gusa abantu bahuye n'ihohoterwa rikomeye cyangwa bafite impamvu zifatika zituma bahunga.

Yagaragaje ko abenshi mu Basaba ubuhungiro bakomoka i Kinshasa aho kuba mu burasirazuba bwa Congo burimo intambara, bityo ko hari ababa badafite impamvu zifatika zo guhabwa ubuhungiro.

Yanihanangirije abakoresha inyandiko mpimbano cyangwa amakuru atari yo, avuga ko ari uburiganya bushobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Yongeyeho ko gukoresha Visa ya Schengen ugamije kwinjira mu Bubiligi hanyuma ugasaba ubuhungiro ari uguhabanya intego yayo, kuko igenewe ingendo z'igihe gito nko gusura cyangwa ubucuruzi, atari ugutuyeyo burundu.

Ku birebana n'ingaruka, yavuze ko abazahabwa ibisubizo bibi bazasabwa kuva ku butaka bw'u Bubiligi mu gihe gito. Abatazabyubahiriza bashobora kubaho mu buryo butemewe, batemerewe gukora cyangwa kubona ubufasha, ndetse bakaba bashobora gufatwa bagashyirwa mu bigo bifungirwamo abimukira mbere yo koherezwa mu gihugu cyabo ku gahato.

Nubwo bimeze bityo, u Bubiligi na RDC bifitanye amateka akomeye y'ubufatanye, bigaragarira mu mubare munini w'Abanye-Congo batuye muri iki gihugu cy'i Burayi, harimo abanyeshuri, abakozi ndetse n'abagiye mu buryo bwo kongera guhura n'imiryango yabo.

Gusa nk'uko abasesenguzi babivuga, impamvu zitandukanye z'imbere mu gihugu cya Congo zikomeje gutuma abaturage bahunga. Muri zo harimo umutekano muke mu burasirazuba bw'igihugu, by'umwihariko intambara ifitanye isano n'umutwe wa AFC/M23, ibibazo bya politiki bidashira, ubukungu bwifashe nabi n'ubuzima bugenda burushaho gukomera ku baturage.

Nubwo hari ibiganiro n'ingamba zitandukanye zivugwa, biracyagaragara ko ibibazo by'imbere mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitarakemuka ku buryo bufatika, ari na byo bikomeje gutuma umubare w'abashaka ubuhungiro mu mahanga wiyongera uko bukeye n'uko bwije.

The post U BUBILIGI: NTAGIHINDUTSE, ABANYEKONGO BARAFATIRWA MBARIGO appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/14/u-bubiligi-ntagihindutse-abanyekongo-barafatirwa-mbarigo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)