Umwe mu ba blogger bazwi cyane mu Rwanda, Jay Squeezer, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko yatewe n'abantu atazi mu rugo iwe nijoro ryo ku wa 13 Mata, bakamukubita bikabije kugeza ubwo ubuzima bwe bwari mu kaga.
Nk'uko yabitangaje kuri channel ya YouTube ye Kasuku Media Tv, yavuze ko abo bagizi ba nabi binjiye iwe bambaye (mask) ku buryo byamugoye kubamenya. Icyamutangaje kurushaho ni uko bavugaga Ikinyarwanda neza, ibintu byatumye hakeka ko bashobora kuba ari abantu basanzwe baba hafi cyangwa se bafite aho bahuriye n'aho atuye.
Mu magambo ye yuzuyemo agahinda n'ubwoba, Jay Squeezer yagize ati: 'Bamfashe barankubita bikabije, ku buryo numvaga ubuzima bwanjye burangiye, bankubise nk'izasagutse kuri Yesu.'
Aya magambo agaragaza ubukana bw'ihohoterwa yakorewe, ndetse anatera impungenge abakurikiranira hafi ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru aturuka hafi ye avuga ko aba bantu bashobora kuba bari bafite umugambi mubisha, ndetse hakaba hakekwa ko bashobora kuba baratumwe n'undi muntu utaramenyekana kugeza ubu. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza ku mutekano w'abanyamakuru n'abakora ibijyanye no gutangaza amakuru kuri internet mu Rwanda, dore ko mu bisanzwe ubu atari kubarizwa mu Rwanda aho ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Nubwo kugeza ubu inzego z'umutekano zitaragira byinshi zitangaza kuri iki kibazo, haracyakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y'iki gitero. Abakunzi ba Jay Squeezer bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, kugira ngo abakoze ibi bagezwe imbere y'ubutabera.
Iyi nkuru yasize benshi mu rujijo, bamwe bibaza niba koko ari igitero cyateguwe neza cyangwa niba hari ibindi byihishe inyuma yacyo. Icyakora, ikigaragara ni uko ubuzima bw'uyu mu blogger bwari mu kaga, kandi hakenewe ingamba zihamye zo kurinda abakora umwuga nk'uwe.
Â
Source : https://kasukumedia.com/natewe-iwanjye-mu-rugo-nkubitwa-izasagutse-kuri-yesu-jay-squeezer/